Imodoka Zikoresha Hydrogen Ziri Guta Isoko

Mu gihe imodoka zikoresha amashanyarazi zikomeje kuba imari ishyushye ku isi, iziresha umwuka wa hydrogen zo zatangiye kubura aho zizajya zijya gushyirishamo undi kubera ko stations ziwutanga zatangiye gufungwa. Iki kibazo gikomeye cyane mu Bwongereza.

Ikigo kitwa Shell cyari cyarubatse ahantu hatandukanye abafite imodoka zikoresha hydrogen nk’isoko y’imbaraga bazajya bajya kuwongereshamo ariko kuko izi modoka zabuze abaguzi, ubu na stations bari kuzisenya.

Hummer Zikoresha Amashanyarazi Zazanye Ibidasanzwe Ku Isoko Ry’Imodoka

Stations za mbere zubatswe mu mwaka wa 2017 ariko bisa n’aho uwigiye Shell uriya mushinga yawize nabi.

- Kwmamaza -

Imodoka zikoreshe hydrogen zaguzwe kuva muri uriya mwaka kugeza ubu ni 500 gusa.

Ni izo mu bwoko bwa Toyota Mirai na Hyundai Nexo.

Ikigo cyabatse stations za hydrogen kitwa ITM Power cyanditse giti: “ Ahantu twubatse ziriya stations tubona nta musaruro ushimishije hatanga. Ibyiza ni uko twasanze twahafunga.”

Kivuga ko mu myaka yose ishize, bashoye miliyoni £2 kugira ngo bakomeze kwita kuri ziriya stations ariko ngo ntabakomeza gutyo kuko basanga nta nyungu irambye babona.

N’ubwo zisa n’aho zitarakundwa ariko abahanga bavuga ko imodoka zikoresha gazi ya hydrogen ari zo zizagirira akamaro ibidukikije kurusha izindi zisigaye zaba zikoresha amashanyarazi cyangwa essence cyangwa mazout.

Bavuga ko zikoresha igihe gito iyo baziha amashanyarazi kandi ziyakoresha neza kurusha izindi.

Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko ibikoresho byo kwita kuri ziriya modoka iyo zigize ikibazo bihenda kuko bitaboneka.

Ni imodoka nke zikenera hydrogen
Stations zabuze abaza kuzaka amashanyarazi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version