Imyaka Ibaye 12 Jean Christophe Matata Atabarutse

Imyaka 12 irashize umuhanzi w’Umurundi bamwe bafata ko ari uw’ibihe byose muri kiriya gihugu atabarutse.Uwo ni Jean Christophe Matata.

Matata yavutse mu mwaka wa 1960 atabaruka taliki 03, Mutarama, 2011. Imyaka ibaye 12 atabarutse azize uburwayi.

Se yitwa Matata Benôit, Nyina akitwa Marie Theresa Mukabaziga.

Jean Christophe Matata niwe wari imfura mu bana batanu.

- Advertisement -

Yapfiriye i Cape Town muri Afurika y’Epfo aho yaragiye kwivuriza ibihaha.

Matata yapfuye afite imyaka 50 y’amavuko asiga abana babiri ariko nta mugore yigeze ashaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yabaye icyamamare bikomeye mu Karere igihugu cye giherereyemo hagati y’imyaka ya 1970 n’imyaka ya 1980.

Jean-Christophe Matata yakoze indirimbo zakunzwe cyane.

Izo zirimo Kobwa ndagowe, Ihorere Ntusarare, Umpora iki ?, Murantunga, Amaso akunda ntabona neza, N’i Nyagasambu rirarema n’izindi.

Bivugwa ko yatangiye gukora umuziki afite imyaka 18 y’amavuko.

Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 1990 ubwo yari avuye mu Rwanda agiye kuba mu Bubiligi mu mwaka wa 1991.

Yari afite itsinda baririmbanaga rikanamucurangira ryitwaga African Nil Band.

Ni umwe mu bahanzi beza u Burundi bwagize
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version