Umuhinzi Yatangaga Umusanzu Wa FPR Inkotanyi Ku Myaka Yejeje

Mu rwego rwo gufatanya kugira ngo buri wese azagire uruhare rugaragara mu gutera inkunga abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu ntambara yo kubohora u Rwanda, umuhinzi yatangaga ku myaka yejeje. Abakozi batangaga ku mushahara wa buri kwezi, i Burayi inkunga yatangirwaga mu bitaramo.

Tito Rutaremara avuga ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bariyemeje ko buri wese agira uruhare runaka mu ntambara yo kubohora u Rwanda, akitanga nta gahato kandi mu buryo buhoraho.

Hari n’abandi batangaga ibiruhuko byabo by’ukwezi, bakitanga muri iyo mirimo yose ndetse no ku rugamba.

Muri bo harimo abaganga, abarimu, abaforomo n’abandi.

- Kwmamaza -

Tito Rutaremara yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati: “ … Abavaga ku rugamba bazaga bazanywe n’umurimo runaka, abanyamuryango barabakiraga bakabafasha kurangiza inshingano zabo zabazanye. Hariho abavaga ku rugamba ari inkomere, abanyamuryango barabakiraga bakabashakira ubufasha bwo kubabeshaho no kubavuza…”

Tito Rutaremara

Ababaga barembye cyane babashakiraga ibyangombwa byabafasha  kujya kwivuza hanze, bakabahuza n’Abakada bazabafasha aho bazivuriza hanze.

Ku rundi ruhande, hari abitangaga bagatanga ‘weekends’ zabo bakaza gukora imirimo y’abakada ku nzego zose haba kuri cellule, branche na region, bagakora imirimo y’abakada basanzwe bakora buri munsi.

Bitewe n’umwanya buri muntu yari afite, hari abashoboraga kwitanga amasaha abiri, atatu,… nyuma y’akazi bagafasha abakada bahoraho mu mirimo yabo y’ubukangurambaraga.

Rutaremara yanditse ko ari henshi ku rugamba hakenerwaga ibikoresho bitandukanye birimo imiti, ibikoresho byo kubaga no gupfuka inkomere n’ibindi.

Icyakora iyo habaga hari ikintu runaka kidasanzwe kandi gikeneye gukorwa, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’inshuti zabo batangaga ‘umusanzu udasanzwe’.

Uyu wagiraga uko ucungwa neza  kugira ngo hatagira igipfushwa ubusa kandi gikenewe.

Ibintu byose iyo byakoreshwaga hakagira ibisaguka, byaragurishwaga  amafaranga akoherezwa mu kigega cy’umuryango.

Tito Rutaremara avuga ko iyo bakeneraga umusanzu mugari hari ubwo igikorwa cyo kuwukusanya bagishakiraga izina kugira ngo abatari abanyamuryango batamenya impamvu zacyo.

Ubukwe, umunsi wo kujyana abana ku ishuri…ayo yari amwe mu mazina bitaga kiriya gikorwa.

Birumvikana ko abantu bitabiraga icyo gikorwa cyane cyane ko bumvaga ko ari ‘ubukwe’buri gutegurrwa.

Ese FPR-Inkotanyi yabonaga gute amakuru ikeneye? Ni  byo  Hon Tito Rutaremara asezeranya abantu ko azabasobanurira mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version