Impamvu Byafashe Igihe Kirekire Ngo Abanyarwanda Bemere Inkiko Gacaca

Tito Rutaremara uyobora Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye avuga ko hari impamvu zatumye abantu batinda kwemera  Inkiko gacaca. Aho bazemereye ariko zagaragaje akamaro kazo, zitanga umusanzu ukomeye mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu mizo ya mbere hashyizweho amategeko azagenga icyo gikorwa, harimo nk’Itegeko Ngenga n° 08/96 ryo ku wa 30 Kanama 1996 ryerekeye imitunganyirize y’ikurikirana ry’ibyaha bigize icyaha cy’itsembabwoko n’itsembatsemba cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe kuva ku itariki ya mbere Ukwakira 1990.

Haje gushyirwaho Itegeko Ngenga n°40/2000 ryo ku wa 26 Mutarama 2001 rishyiraho Inkiko gacaca kandi rigena imitunganyirize y’ikurikirana ry’ibyaha bigize icyaha cy’itsembabwoko n’itsembatsemba cyangwa ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Nyuma haje Itegeko ngenga n°16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31, Ukuboza 1994.

- Kwmamaza -

Kuki Gacaca yatwaye igihe kirekire ngo yemerwe n’Abanyarwanda?

Hon Tito Rutaremera

Mu butumwa aheruka kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, Tito Rutaremara yavuze ko Abanyarwanda bamwe batekerezaga nk’Abazungu, bumvaga ko ari ngombwa gushingira ku bitekerezo by’abo Bazungu.

Ngo hari abandi Banyarwanda bumvaga ko Abanyafurika badashobora kwitekerereza ubwabo, ahubwo bagomba gufashwa n’Abazungu cyane cyane ku kintu kinini kandi kibi nka Jenoside.

Ati: “Izi ngeri zombi z’Abanyarwanda ni zo zasangaga ko Gacaca ari ibishaje, bitakigendana n’igihe.”

Ku rundi ruhande, abize amategeko bo bumvaga ko Jenoside ari icyaha cyo hejuru cyane kitaburanishwa n’abantu batize amategeko.

Byagera ko imanza Gacaca zicibwa n’Abanyarwanda hariho wenda abatazi gusoma no kwandika, abanyamateko bakirahira bati: ‘ibi ntibishoboka.’

Rutaremara ati: “Hari abumvaga ko Gacaca ari ugupfobya Jenoside. Hari abumvaga ko Gacaca ari inzira yihishe yo kubabarira abakoze Jenoside. Hari abakoze Jenoside cyangwa benewabo bumvaga ko Gacaca ari uburyo bwihishe bwo kugira ngo abacitse ku icumu bashobore kwihorera.”

Avuga ko izi ngingo hamwe n’izindi atavuze ari zo zatumye kwemera Gacaca byaratwaye igihe kirekire (1995-1999) kugira ngoAbanyarwanda bayemere bayigire iyabo.

Gacaca yaje kuba ubutabera bwunga

Rutaremara avuga ko Abanyarwanda baje gusanga ari ubutabera bushingiye ku ntekerezo y’Abanyarwanda (Philosophie Rwandaise), aho ubutabera Gacaca atari uguhana gusa ahubwo ari ukugarura uwakoze icyaha mu muryango w’Abanyarwanda .

Yarakomeje ati: “Basanze kandi ubutabera Gacaca bwikorerwa n’abaturage bushingiye ku muco wabo.”

Mu kubikora, abaturage bitoreraga inyangamugayo zizatanga ubwo butabera Gacaca.

Rutaremara ati: “Izi nyangamugayo zavaga mu moko yose y’Abanyarwanda, zari zifite inshingano yo kubanza gukusanya amakuru y’ibyabaye byose muri Serire (imidugudu). Nyuma yo gukusanya amakuru, inyangamugayo zari zishinzwe guca imanza, byari byoroshye kuko Jenoside yabaye ku mugaragaro ntibyasabaga ubugenzuzi buhambaye (criminal investigation).”

Avuga ko Gacaca yaciye imanza zigeze kuri miliyoni ebyiri bityo iba imwe mu ngamba zo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Rutaremara yavuze ko Gacaca yasize igisobanuro nyacyo cya Jenoside, kuko yatanze amakuru uko yakozwe uhereye hasi ku mududugu kugera hejuru, harimo amakuru ku bishwe, abishe, abasahuye n’abatarijanditse muri Jenoside.

Yakomeje ati: “Iyi Jenoside rero yakozwe na bamwe mu Banyarwanda, ihagarikwa n’abandi Banyarwanda ariko icibwa/ irangizwa n’Abanyarwanda bose kereka uturakaraka turi hirya no hino.”

‘Uturakaraka’ ni Ikinyarwanda kivuga utuntu tuba dusigaye hirya no hino tudafite ikintu kinini tuvuze.

Yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda ubusanga mu ntekerezo yabo, umurongo wa Politike na porogaramu no mu nzego zose z’igihugu, cyane cyane muri buri Munyarwanda, uretse bamwe barwanya ubumwe.

Ibyo byose ngo bikagendana n’uko Abanyarwanda ‘bahisemo’ Demokarasi y’ubwumvikane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version