Ku wa Kane w’Iki Cyumweru kiri kurangira, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivuganye abarwanyi 27 biganjemo abo mu mutwe witwa Cooperative for the Development of Congo (CODECO). Zabatsinze ahitwa Djugu muri Ntara ya Ituri aho bamaze igihe kirekire baraciye ingando.
Icyakora izi ngabo nazo ngo zatakaje abasirikare bane. Ni urugamba rwamaze iminsi ibiri, impande zombi zirasanira mu midugudu yo muri kariya gace gaherereye mu Majyaruguru ashyirwa u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bijya gutangira, byatangiranye n’igitero bariya barwanyi bagabye ku birindiro by’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Igice kimwe cyazigabyeho igitero ikindi cyadukira ingo z’abaturage kiziha inkongi.
Biratangaje kuba ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zarishe abarwanyi bangana kuriya kandi zaratewe zitunguwe, zo zigatakaza abasirikare bane!
Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Lieutenant Jules Ngongo avuga ko urugamba rurangiye, babaruye imirambo 27 y’abarwanyi ba CODECO, bafata N’intwaro zabo 47 zo mu bwoko bwa AK 47.
Ati: “ Turakomeza gushakisha aho abarwanyi barokotse bagiye kwihisha. Twarabashegeshe bikomeye.”
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru naho ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zirivuga imyato kuko ngo ziherutse kwica abarwanyi ba ADF batatu nk’uko Umuvugizi wazo muri kariya gace witwa Captain Antony Mualushayi yabibwiye AfricaNews.com.
Igice cy’i Burasirazuba cya DRC kiracyari indiri y’abarwanyi…
U Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumaze imyaka myinshi bwaribasiwe n’imitwe y’abarwanyi.
Ibiri niyo ikomeye kurusha iyindi ariko mu by’ukuri muri kariya gace hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa mu magana.
Imitwe y’abarwayi ibiri twavuze haruguru ikomeye kurusha iyindi ni ADF na FDLR n’ubwo uyu wa nyuma wacitse intege mu rugero runaka.
Muri duce twa Lubero na Beni ni ukuvuga mu gice kitwa Grand Nord hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa muri 20.
Mu bice bya Masisi, Walikale na Rutshuru hari indi mitwe myinshi ariko ukomeye muri iki gihe ni uwitwa Nduma Defense of Congo–Rénové (NDC-R).
Muri Ituli hari uwitwa Coopérative pour le Dévelopement au Congo (CODECO) watangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri 2017.
Iyi mitwe yose icyo ihuriyeho ni ugushaka amabuye y’agaciro kugira ngo iyagurishe n’ibihugu bikize bityo ishobore gukomeza kubaho.
Kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko iriya mitwe iba ifite ibyo kurya, imiti n’intwaro.
Ibi byangombwa byose biboneka ari uko iriya mitwe isahuye kandi ikagira abo yica.
Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa DRC habarirwa imitwe y’abarwanyi 120 ariko ishobora no kurenga kuko ivuka hato na hato.
Abayobozi bakomeye biriya mitwe ni Amuri Yakutumba, Guidon Shimiray, Michel Rukunda, Janvier Karairi na Katembo Kilalo n’abandi.