Impamvu Igipimo Cya COVID-19 Cya PCR Cyashyizwe Ku 30,000 Frw

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igipimo cya COVID-19 gitanga ibisubizo bicukumbuye kizwi nka PCR (polymerase chain reaction), kigiye kujya cyishyurwa 30,000 Frw, kivuye ku 47,200 Frw. 

Ni ibiciro byahise bitangira gukurikizwa, bikazageza ku itariki 10 Mutarama 2021.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yasohoye itangazo ati “Mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko (igiciro) gishobora kuvugururwa igihe bibaye ngombwa.”

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwipimisha COVID-19 kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze, harimo n’Abanyarwanda bifuza kujya mu iminsi mikuru y’impera z’umwaka.

- Advertisement -

Kuki iki cyemezo cyafashwe?

Iki cyemezo gifashwe mu gihe virus yihinduranyije itera COVID-19 yo mu bwoko bwa Omicron ikomeje gukwirakwira hirya no hino, mu Rwanda no mu mahanga.

Ni mu gihe kandi ku rwego mpuzamahanga hakomeje kwibazwa niba ibipimo bitanga ibisubizo byihuse (Rapid Test) bishobora kugaragaza uburwayi ku muntu wanduye Omicron, ku ijanisha rifatika.

Ibipimo byizewe kurushaho ni ibya PCR, ariko ugasanga bisaba amafaranga menshi.

Minisitiri Ngamije yavugiye kuri Televiziyo Rwanda ko abantu bagiye gukorera ingendo mu Rwanda basabwa kubanza kwipimisha COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR, ariko bitewe n’uko hari ibihugu kubona ibyo bipimo bigorana, usanga abantu bipimisha mbere y’iminsi itatu y’urugendo.

Muri icyo gihe bahura n’abantu benshi ku buryo bashobora kwandura, mu gihe bafite igipimo kigaragaza ko ari bazima.

Iyo umuntu ageze mu Rwanda arongera agapimwa.

Ngamije yakomeje ati “Hanyuma kubera ko iyi virus (Omicron), igihe wanduriye ntuhita uyibona mu maraso, hari iminsi igomba gutambuka kugira ngo itangire igaragaze ko irimo. Iyo minsi iva ku minsi itatu ikagera ku minsi nk’itanu, itandatu.”

“Birumvikana ko dukeneye cya gipimo kindi ku munsi wa gatatu, wa wundi waje mu gihugu tutabashije kubona ko yanduye, turebe niba akiri muzima kuko ari muri hoteli, ntarahura n’abandi, ibiza kumugaragaraho ni ibintu yazanye.”

Iyo bigaragaye ko nta virus afite, wa muntu arataha akazongera kwipimisha ku munsi wa karindwi, akaba yakoresha PCR cyangwa Rapid Test.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Kubera ko Guverinoma ireberera abaturage, yafashe umwanzuro ko PCR iza kwishyurwa ku mafaranga 30,000 Frw, andi 17,200 Frw – kuko PCR ni ibihumbi 47 – ikinyuranyo Leta iraza kucyishyura.”

“Iracyishyurira Abanyarwanda, ari abaje ari n’abari mu gihugu bashaka kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, bafite urugendo bajya hanze cyangwa se batarufite bakavuga bati muri iyi minsi mikuru maze kugenda ahantu henshi, mpagaze nte?”

Ngamije yavuze ko Omicron yandura cyane ku buryo ikomeje gukwirakwira mu baturage benshi, ari nayo mpamvu hakajijwe ingambazo kuyikumira.

Yavuze ko ibipimo bya PCR bifatirwa ahantu hatandukanye harimo ahazwi nka Camp Kigali no mu mavuriro atandukanye ku buryo uwashaka kwipimisha bitamugora.

Leta kandi iheruka kugabanya igipimo cya Rapid Test, kigera ku 5000 Frw kivuye ku 10,000 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version