Impamvu Israel Itaremererwa Kuba Umunyamuryango W’Indorerezi Muri AU

Israel iri mu bihugu bifite ubukungu n’ikoranabuhanga ibihugu byinshi by’Afurika bicyeneye ngo byiteze imbere. N’ubwo ari uko bimeze ariko, ubusabe bwayo bwo kuba Umunyaryango w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe n’ubu ntiburemeranywaho n’ibihugu byose bigize uyu muryango.

Impamvu ni izihe?

Hashize imyaka mike  uwari Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamini Netanyahu, yasuye ibihugu by’Afurika agamije kongera guhembera ikibatsi cy’umubano mwiza Yeruzalemu yahoze ifitanye n’ibihugu byinshi by’Afurika myaka ya 1950.

Mu Rwanda ho yahageze muri Nzeri, 2018 ahura n’Umukuru warwo Paul Kagame nawe wari umaze igihe gito asuye Israel akakirwa na Netanyahu ari kumwe n’uwahoze ari  Perezida wa Israel Reuven Rivlin.

- Advertisement -

Ikibatsi Netanyahu yahembereye cyaratse kubera ko hari henshi mu ho yasuye hafunguwe Ambasade ya Israel harimo no mu Rwanda.

Tugarutse ku mubano wa Leta ya Kiyahudi n’Umugabane w’Afurika, biteganyijwe ko muri Gashyantare, 2022 Israel izakirwa nk’Umunyamuryango w’Indorerezi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU/UA.

Yagombye kuba yarawinjijwemo muri Nyakanga 2021 ariko hari ibihugu by’Afurika birimo n’Afurika y’Epfo byatambitse uyu mushinga, bituma Israel itemererwa kujya mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu  by’Afurika.

Nta kintu kinini ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bwigeze bubivugaho cyane cyane ko muri kiriya gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel witwa Yair Lapid  yari ahangayikishijwe no kugirana umubano n’ibihugu by’Abarabu.

Ku ikubitiro yagiye muri Leta ziyunze z’Abarabu,  ahafungura Ambasade yubatswe Abu Dhabi.

Kutemerera Israel kuba Umunyamuryango w’Indorerezi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika byabanje kwangwa n’ibihugu bigera kuri 20 by’Afurika.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe nturavuga rumwe k’ukugarura Israel mu kicaro cyawo

Mu kwanga ko Israel yemerwa muri uriya Muryango, ibyo bihugu byavugaga bitakwemerera Israel kwicara muri uriya mwanya kuko bitegeze bihabwa ijambo mu biganiro byatumye hagerwa ku mwanzuro wo kwemerera Leta ya Kiyahudi kwicara mu nyubako y’Ibihugu by’Afurika iri Addis Ababa muri Ethiopia.

Ku bahagarariye biriya bihugu, ibyo kwemerera Israel kwicara muri uriya mwanya bitabihawemo ijambo ni agasuzuguro kakozwe ku bwumvikane bwa Israel n’ibihugu bicye ndetse bikemerwa na Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Umunya Tchad Moussa Faki Mahamat.

Nyuma y’uko kiriya cyemezo kitavuzweho rumwe, byabaye ngombwa ko Moussa Faki yisubiraho kugira ngo abanze yicare arebe niba hari icyemezo cyafatwa kikagera ku ntego ariko kidacimo ibice ibihugu bize Umuryango ayoboye.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare, 2022 ari bwo azageza kiriya kifuzo ku bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Afurika kugira ngo bigifateho umwanzuro.

Hazaba ari mu Nama izabera ku Cyicaro cy’Afurika yunze ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia.

N’ubwo muri iki gihe Israel iri gukora uko ishoboye ngo ibone inshuti nyinshi muri Afurika, si ko byahoze mu myaka ya 1950 kuko icyo gihe yari ifite Ambasade mu bihugu 30 by’Afurika.

Umushakashatsi witwa Emmanuel Navon yabwiye Jeune Afrique ko muri iriya myaka(1950) Israel yari ifite umwanya muri Afurika ndetse yari indorerezi mu Afurika yunze ubumwe, uyu mwanya ikaba ari wo iri guharanira gusubirana muri iki gihe.

Mu mwaka wa 1973 Israel yinjiye mu ntambara yari ihanganye n’ibihugu by’Abarabu harimo Misiri na Syria kandi irayitsinda.

Bayise Yom Kuppur.

Nyuma yo kuyitsinda hari ibice byahoze ari ibya Misiri na Syria yigaruriye harimo igice kinini cya Sinaï( mu Misiri) n’Intara ya Golan muri Syria.

Ibi  ntibyashimishije bimwe mu bihugu by’Abarabu biri muri Afurika birimo na Libya yahoze ari iya Muhamad Kadhaffi.

Ibi bihugu byahise bikangurira ibindi by’Afurika byiganjemo abaturage b’Abisilamu kwamagana Israel bituma ikurwa ku mwanya yari ifite muri Afurika yunze ubumwe.

Ariko nyuma y’imyaka igera kuri 20, hari ibihugu by’Afurika, n’ubwo ari bicye, bishaka ko Israel igaruka.

Icyakora hari irindi tsinda ry’ibi bihugu ridashaka ko Israel yongera kugira ijambo mu bihugu by’Afurika, ibyo bihugu bikaba biyobowe na Algeria.

Ubutegetsi bw’i Alger bwakoze uko bushoboye bubuza ibihugu by’Abarabu kujya mu murongo w’ibishyigikiye ko Israel  isubirana umwanya yahoranye mu myaka ya 1950.

Ibihugu by’Abarabu n’Abirabura kandi bifite Abisilamu benshi bitemeye kujya mu murongo umwe na Algeria ni Maroc, Sudani na Tchad.

Mu bihugu byiganjemo Abirabura, ibidashaka ko Israel igaruka birimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Namibia na Botswana.

Ngurwo urugamba ubutegetsi bw’i Yeruzalemu buri kurwana kugira ngo bwongere bugire ijambo rifatika mu bikorerwa muri Afurika.

Ese u Rwanda hari inyungu ruzabigiriramo?

Yego hari inyungu zifatika u Rwanda ruzagirira mu kwemerwa kwa Israel nk’umunyamuryango w’indorerezi mu Muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika.

Tubyemeza tubishingiye ku kiganiro Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yigeze guha Taarifa.

Hari muri Gicurasi, 2021 ubwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yaduhaga ikiganiro ku mubano w’u Rwanda n’igihugu cye.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Kubera inyungu Israel ifite mu Rwanda, birumvikana ko umunsi iki gihugu cyabonye umwanya cyahoranye mu myaka ya 1950 muri Afurika bizatuma uwo mubano urushaho gusagamba.

Ron Adam ubwo twamuhaga ikiganiro, yatubwiye ko zimwe mu mpamvu Israel ikorana n’u Rwanda ari uko ‘amaraso yahuye.’

Ikindi ngo ni uko amateka y’ibihugu byombi hari aho asa.

Byombi byabayemo Jenoside kandi biyivanamo amasomo yo kuyirwanya no kwishakamo ibisubizo.

Dr Adam yaratubwiye ati: “U Rwanda kimwe na Israel namwe mugerageza gukoresha imitwe yanyu kugira ngo mugire icyo mugeraho nk’uko natwe byagenze mbere y’uko tubona ko dufite amabuye y’agaciro cyangwa ibindi twagurisha ku isoko mpuzamahanga.”

Ikindi gikomeye yatubwiriye muri kiriya kiganiro ni uko ‘Israel ishaka’ ko Perezida Kagame aba ari we uhagararira inyungu zayo muri Afurika.

Ngo uyu mugambi uzashyirwa mu bikorwa Israel nihabwa umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version