Perezida Kagame Yakiriye Intumwa Ya Museveni

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko igi gikorwa, gusa ntiyakomoje ku gikubiye mu butumwa bwa Museveni.

Ni ikimenyetso gikomeye urebye uburyo ibihugu byombi bitabanye neza, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda nyuma y’itotezwa bakunze gukorerwa muri icyo gihugu cy’abaturanyi. Ubu imyaka ine irashize.

- Advertisement -

 

Ambasasaderi Ayebare ni we uhagarariye Uganda mu Umuryango w’Abibumbye. Ni we Museveni akunze gutuma mu bihugu bigize aka karere, ndetse mu bihe bitandukanye yoherejwe i Kigali afite ubutumwa bwa Museveni mu gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi.

Abanyarwanda benshi bakomeje gufatirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, ndetse bamwe bakahaburira ubuzima.

Akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, ibyaha batajya baregwa imbere y’inkiko ngo biregure hakurikijwe amategeko.

Benshi nyuma yo gufungwa, aho kugezwa mu nkiko bajugunywa ku mipaka, imitungo yabo igasigara hakurya nta gikurikirana.

Urugero ni abanyarwanda 22 barimo abagabo 17, abagore batatu n’abana babiri bakiriwe ku wa 7 Mutarama 2022 ku mupaka wa Kagitumba, uherereye mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa na Uganda.

Ku gicamunsi cyo ku wa 15 Mutarama 2022 bwo Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu, n’abana batatu.

Ni mu gihe kandi Uganda ishinjwa gucumbikira benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bagakorerayo imirimo yabo igamije kubangamira umutekano warwo.

Ni ibikorwa by’imitwe irimo RNC ya Kayumva Nyamwasa, FDLR n’indi mitwe nka P5, RUD Urunana na FLN.

U Rwanda kandi rushinja Uganda guha icyuho abagamije gusiga icyaha ubuyobozi bwarwo, byose bivugwa ko bigirwamo uruhare n’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi, CMI, ruyoborwa na Major General Abel Kandiho.

Intumwa ya Museveni yakiriwe i Kigali nyuma y’amasaha make umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yanditse kuri Twitter amagambo yatumye abakurikiranira hafi politiki y’akarere batekereza cyane ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya barimo kurwanya umuryango wanye. Bose bakwiye kwitonda.”

Ntabwo bizwi niba imvugo ya Gen Muhoozi n’ubutumwa Museveni yoherereje Perezida Kagame bifite aho bihuriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version