Impamvu U Rwanda Rushora Imari Mu Kurengera Ibidukikije

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima kubera ko rwasobanukiwe inyungu rushobora kuvana muri uruo rwego, ashingiye ku mateka y’iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Evgeny Lebedev washinze ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza, ku wa 27 Gashyantare, Perezida Kagame yagaragaje uburyo mu gihe kirekire Abanyarwanda barengera ibidukikije, kuko babonye ingaruka zo kutabirengera.

Yatanze urugero rw’aho bari bicaye, ibiti bike bihakikije atari ibyahatewe ahubwo hubatswe ari mu ishyamba.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga mu mwaka wa 1994, ibidukikije byangijwe kurushaho, abantu batema ishyamba bashaka inkwi zo gucana cyangwa ibiti byo kubakisha inzu zo kubamo.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Twahise tubona ingaruka zabyo maze dutangira ubukangurambaga bwo gusana amashyamba.”

Muri urwo rwego hanongerewe imbaraga mu kurengera pariki z’igihugu.

Zirimo iy’ibirunga ibamo ingagi zitaba ahandi, zigira uruhare mu kwinjiriza igihugu amadovize akenewe mu iterambere ry’ubukungu bwacyo.

Kugeza ubu buri muntu usuye ingagi ari Umunyamahanga yishyura $1.500 mu gihe Umunyarwanda ari $500.

Perezida Kagame yakomeje ati “Mu kubungabunga ibidukikije, mu by’ukuri ushobora kubona inyungu mu bukungu zingana cyangwa ziruta izo twahoze tubona.”

Urwego rw’ubukerarugendo ni rumwe mu zindi nzego ziri kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri ibi bihe bya COVID-19.

Hashize igihe kinini ingendo z’indege zifunze ariko muri iki gihe zatangiye gukorwa.

Ibi biri kugira uruhare mu kuzahura urwego rw’ubukerarugendo rw’imbere mu gihugu.

U Rwanda ruheruka kwinjira muri gahunda ya Giants Club, gahunda yatangijwe n’umuryango uharanira kurengera ibidukikije, Space for Giants.

Yitezweho kongerera imbaraga urwego rwo kurengera ibidukikije mu Rwanda ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version