Impamvu u Rwanda Rwashyigikiye Ko u Burusiya Buvana Ingabo Muri Ukraine

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara kuri Ukraine no kuvanayo ingabo, utorwa n’ibihugu 141 mu banyamuryango 193.

Mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu bitanu bya Eritrea, Korea ya Ruguru, Belarus, u Burusiya na Syria byanze uwo mwanzuro, 35 birifata.

Mu bihugu byifashe harimo u Bushinwa, Buhinde na Iraq, n’ibyo muri Afurika nk’u Burundi, Algeria, Congo, Mali, Madagascar, Senegal, Mozambique, Sudan, Uganda, Tanzania, Centrafrique, Equatorial Guinea, Afurika y’Epfo, Sudan y’Epfo, Zimbabwe na Namibia.

U Rwanda na Kenya ni byo bihugu byo mu karere byemeje uyu mwanzuro.

Kuki u Rwanda rwawemeje?

Ubwo iri tora ryabaga, uwari uhagarariye u Rwanda yavuze ko rwemeje uyu mwanzuro hagamijwe “gushyigikira byimazeyo ko ubusugire, ubwigenge n’ukutavogerwa kw’igihugu icyo aricyo cyose bikwiye kubahirizwa.”

Ni icyemezo kandi ngo rwafashe mu kugaragaza ko rushyigikiye ingingo Umuryango w’Abibumbye ugenderaho.

Yakomeje ati “Ibikorwa bya gisirikare bikwiye guhita bihagarara hakayobokwa inzira y’amahoro yo gukemura iki kibazo. Leta y’u Burusiya na Ukraine nizo zifite urufunguzo rwo gukemura aya makimbirane. Kwinjirwamo n’amahanga byarushaho gukomeza ikibazo.”

Yavuze ko igisubizo kirambye kizagerwaho binyuze mu biganiro by’impande zombi, kandi “impungenge za buri ruhande zikarebwaho.”

U Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine buyishinja ko irimo kurwanira kwinjira mu Ubumwe bw’u Burayi (EU) no mu masezerano ya North Atlantic Treaty Organization (NATO), ateganya ko ibyo bihugu bifatanya mu gucunga umutekano ndetse ko igitero cyagabwa ku gihugu kimwe cyafatwa nk’ikigabwe ku banyamuryango bose.

U Burusiya ntibubikozwa, buvuga ko ibihugu bigize NATO bishobora gushinga intwaro zikomeye muri Ukraine bihana imbibi, bigateza ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Burusiya nk’igihugu.

Busaba ko Ukraine yaba igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho, nk’ingingo yatanga amahoro ku Burusiya na EU. Nyamara Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy we ntabikozwa, ari nacyo cyarakaje u Burusiya.

Ahubwo aheruka gusaba EU ko niba imushyigikiye koko yahita yakira Ukraine mu muryango, ariko biza kugaragara  ko hari ibihugu bidashyigikiye icyo cyemezo gishobora gukomeza umwuka mubi mu Burayi.

Intumwa y’u Rwanda mu Umuryago w’Abibumbye yakomeje iti “Iyi ntambara ntabwo itanga icyizere ko izazana amahoro; ahubwo, izarushaho guteza ikibazo n’akaga ku kiremwamuntu.”

Yanavuze ko u Rwanda rufite impungenge ku bikorwa by’ubutabazi n’ibibazo by’amahoro n’umutekano byatewe n’iyi ntambara, hakiyongeraho amakuru yatangajwe ku gufatwa nabi kw’Abanyafurika bangiwe gusohoka muri Ukraine ngo bahungire mu bihugu bituranye.

Yakomeje ati “Turasaba abo bireba kwemerera abantu bose gusohoka nta mananiza, hatitawe ku ibara ry’uruhu cyangwa aho bakomoka.”

U Rwanda kandi rwasabye ko habaho ibiganiro bisesuye, rushimangira ko igisubizo kirambye kuri iki kibazo kiri mu biganza by’u Burusiya na Ukraine.

Yakomeje ati “Ibiganiro ni bwo buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version