Rulindo: Hafashwe Ibikoresho Bipima COVID Bitujuje Ubuziranenge Byizanywe I Kigali

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu rikorera muri Rulindo riherutse guta muri yombi  umugabo wari ufite ibikoresho bipima COVID-19, bivugwa ko yari avanye za Butaro abizanye i Kigali. Abajijwe uko byagenze yavuze ko nawe yabihawe n’undi muntu…

Uwafashwe yafatiwe mu Murenge wa Rusiga , Akagari ka Kirenge.

Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe uriya mugabo ubwo yasakaga imwe mu modoka zitwara abagenzi muri rusange, iza kumusangana ibikoresho bikoreshwa mu gupima COVID  kandi atemerewe kubitunga cyangwa kubikwirakwiza.

Yafatiwe mu Murenge wa Rusiga agana i Kigali

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyarugu  Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga niwe usobanura uko uriya muturage yafashwe.

- Advertisement -

SP Ndayisenga ati: ”Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda uva Musanze uza i Kigali bahagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange basaka bisanzwe imodoka, bageze ku gikapu cya Ndayambaje basangamo ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 kandi atemerewe kubitunga bahita bamufata.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga

Uyu amaze gufatwa  yavuze ko  biriya bikoresho yabivanye i Butaro mu Karere ka Burera ariko akavuga ko yabihawe n’umuntu ubikuye mu gihugu cya Uganda  ngo abimushyirire undi muntu i Kigali.

Bari bumvikanye ko  nabigezayo  azishyurwa Frw 250.000.

Abashinzwe umutekano bavuga ko uriya mugabo atigeze atangaza abamuhaye biriya bikoresho.

SP Alex Ndayisenga yagiriye inama abantu bose bafite imyumvire yo gukora ibikorwa bya  magendu ko babireka.

Ati: “Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano  ndetse n’abaturage zahagurikiye abantu bose bakora ibikorwa by’ubucuruzi bwa  magendu kuko bigira ingaruka k’ubukungu bw’igihugu ndetse bikanagira ingaruka k’ubikora kuko iyo ubifatiwemo ahanwa”

Ni magendu idafite ubuziranenge…

Avuga ko biriya bikoresho uriya muturage yafatanywe bidafite ubuziranenge bityo ko byashoboraga no kugira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa bihabanye n’amategeko kuko bigira ingaruka haba kuri bo( abaturage) no ku gihugu muri rusange.

Uyu wafashwe yajyanwe ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) gikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Bushoke.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza;  gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version