Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Zituma Ibitaro Bya Gihundwe Biba Ibya Nyuma Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impamvu Zituma Ibitaro Bya Gihundwe Biba Ibya Nyuma Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2023 10:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umurenge wa Gihundwe ni umwe mu yindi ikora ku Mujyi w’Akarere ka Rusizi ari n’aho hubatswe ibitaro bya Gihundwe. Ibi bitaro bifite ibikoresho bike kandi bishaje bityo ababigana bakavurwa nabi.

Inyubako bikoreramo nazo zirashaje kandi ni nke ugereranyije n’umubare w’abo byakira.

Ibi bibazo biherutse kugaragarizwa mu nama idasanzwe yateranye taliki 23, Kamena, 2023 yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ubw’ibitaro bya Gihundwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Rusizi.

Yateranye nyuma y’igenzura ryakozwe mu mitangire n’ireme ry’ubuvuzi mu bitaro byo mu Rwanda ryakozwe hagati y’umwaka wa 2022-2023.

Iri genzura ryashyize ibitaro bya Gihundwe ku mwanya wa nyuma mu gihugu, bibona amanota 42%.

Ubuyobozi bwabyo bwababajwe n’amanota byabonye ariko buvuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye buza kuri uriya mwanya, ari ugukorera mu nzu zishaje n’ibikoresho bicye  kandi  bishaje.

Umuyobozi mushya w’ibi bitaro witwa  Dr. Mukayiranga Edithe avuga ko inzu bakoreramo zitajyanye n’igihe.

Yabwiye itangazamakuru ati “Inzu dukoreramo ni nke kandi ntizijyanye n’igihe, zirashaje n’ibikoresho bimwe ntibihagije, birashaje”.

Mukayiranga  avuga ko kugira ngo umwanya bari ho bazawuveho batere imbere, bizasaba imbaraga nyinshi zirimo n’izabafatanyabikorwa.

Aba bo bavuga ko batewe ipfunwe no kuza ku mwanya wa nyuma bityo biyemeje gukora no gutanga ubufasha bwose kugira ngo mu isuzuma ritaha bazaze ku mwanya mwiza.

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ati:  “Twese byaradutunguye nyuma y’amanota ibitaro bya Gihundwe byabonye mu mitangire ya serivisi!  Twahise tubona ko nk’abafatanyabikorwa hari icyo dukwiye gufasha ibitaro.”

Ibitaro bya Gihundwe byubatswe mu mwaka wa 1990.

Ngiyo imbonerahamwe yerakana uko ibitaro birutanwa mu gutanga serivizi. Ibya Gihundwe biri ku mwanya wa nyuma.

Hagati aho byahuye n’ibibazo bijyanye n’uko imyaka yahitaga kandi bidasanwa mu buryo burambye.

Mu mwaka 1995 byaravuguruwe bihabwa uburyo bwo gucumbikira abarwayi.

Bigomba guha serivisi z’ubuvuzi abarwayi bagera 185,722 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.

Ni ibitaro bifite ibitanda by’abarwayi 248, bifite amavuriro y’ibanze 24 bigakorana n’abajyanama b’ubuzima 813.

TAGGED:AbafgatanyabikorwaAbarwayifeaturedGihundweIbikoreshoIbitaroInyubakoUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rayon Sports Yasabwe Kujya Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane
Next Article Ubumwe Bw’Abanyarwanda Nibwo Shingiro Ryarwo -Sen Prof Jean Pierre Dusingizemungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?