Umurenge wa Gihundwe ni umwe mu yindi ikora ku Mujyi w’Akarere ka Rusizi ari n’aho hubatswe ibitaro bya Gihundwe. Ibi bitaro bifite ibikoresho bike kandi bishaje bityo ababigana bakavurwa nabi.
Inyubako bikoreramo nazo zirashaje kandi ni nke ugereranyije n’umubare w’abo byakira.
Ibi bibazo biherutse kugaragarizwa mu nama idasanzwe yateranye taliki 23, Kamena, 2023 yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ubw’ibitaro bya Gihundwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Rusizi.
Yateranye nyuma y’igenzura ryakozwe mu mitangire n’ireme ry’ubuvuzi mu bitaro byo mu Rwanda ryakozwe hagati y’umwaka wa 2022-2023.
Iri genzura ryashyize ibitaro bya Gihundwe ku mwanya wa nyuma mu gihugu, bibona amanota 42%.
Ubuyobozi bwabyo bwababajwe n’amanota byabonye ariko buvuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye buza kuri uriya mwanya, ari ugukorera mu nzu zishaje n’ibikoresho bicye kandi bishaje.
Umuyobozi mushya w’ibi bitaro witwa Dr. Mukayiranga Edithe avuga ko inzu bakoreramo zitajyanye n’igihe.
Yabwiye itangazamakuru ati “Inzu dukoreramo ni nke kandi ntizijyanye n’igihe, zirashaje n’ibikoresho bimwe ntibihagije, birashaje”.
Mukayiranga avuga ko kugira ngo umwanya bari ho bazawuveho batere imbere, bizasaba imbaraga nyinshi zirimo n’izabafatanyabikorwa.
Aba bo bavuga ko batewe ipfunwe no kuza ku mwanya wa nyuma bityo biyemeje gukora no gutanga ubufasha bwose kugira ngo mu isuzuma ritaha bazaze ku mwanya mwiza.
Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ati: “Twese byaradutunguye nyuma y’amanota ibitaro bya Gihundwe byabonye mu mitangire ya serivisi! Twahise tubona ko nk’abafatanyabikorwa hari icyo dukwiye gufasha ibitaro.”
Ibitaro bya Gihundwe byubatswe mu mwaka wa 1990.
Hagati aho byahuye n’ibibazo bijyanye n’uko imyaka yahitaga kandi bidasanwa mu buryo burambye.
Mu mwaka 1995 byaravuguruwe bihabwa uburyo bwo gucumbikira abarwayi.
Bigomba guha serivisi z’ubuvuzi abarwayi bagera 185,722 bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.
Ni ibitaro bifite ibitanda by’abarwayi 248, bifite amavuriro y’ibanze 24 bigakorana n’abajyanama b’ubuzima 813.