Ubumwe Bw’Abanyarwanda Nibwo Shingiro Ryarwo -Sen Prof Jean Pierre Dusingizemungu

Mu kiganiro yaraye ahaye abakozi ba Banki ya I&M bari bagiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko kugira ngo u Rwanda ruzarambe, ari ngombwa ko Abanyarwanda bunga ubumwe.

Avuko  ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo shingiro ry’u Rwanda ruri imbere.

Senateri Prof Dusingizemungu yavuze ko bimwe mu bintu Abanyarwanda bagomba guheraho bunga ubumwe ari ururimi rumwe bahuriyeho, umuco umwe n’gihugu.

Mbere amadini ya Gikirisitu ataraduka mu Rwanda, Abanyarwanda bagiraga ukwemera kumwe.

- Advertisement -

Uyu muhanga mu mibanire ya muntu wahoze ari Perezida wa IBUKA, avuga ko amacakubiri yazanywe mu Banyarwanda ari yo yarukururiye ishyano.

Kuri Dusingizemungu, abantu babwiye Abanyarwanda ko bamwe ari ‘aba’, abandi bakaba ‘bariya’, ari we wabibye imbuto mbi y’urwango yaje kuvamo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuyobozi wa I&M Bank witwa Robin Bairstow nawe yunze mo ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere ari aho kwishimira.

Avuga ko ubushake bwo kwikura mu bibazo n’ubufatanye byatumye Abanyarwanda muri iki gihe bageze ku ntambwe ishimishije.

Abakozi ba I&M bari babanje gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri 25 y’Abatutsi bahoze bakora muri BCR.

Imva y’iyi mibiri ishyinguye mu kigo I&M Bank ikoreramo ; ari n’aho hahoze Banque Commerciale du Rwanda, BCR.

Iki ni kimwe mu byumba by’amateka ya Jenoside abantu basura
Umuyobozi wa I&M Bank asinya mu gitabo cy’abasuye urwibutso rwa Gisozi
Bashyize indabo ku mva rusange ishyinguwemo imibiri 250,000
Nyuma bajya kuganirizwa ku mateka ya mbere ya Jenoside, ayo mu gihe cyayo na nyuma yayo
Bari bakurikiye ubutumwa bwahatangiwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version