Rayon Sports Yasabwe Kujya Ku Isoko Ry’Imari N’Imigabane

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaraye busabwe kuyoboka ikigo cy’imari n’imigabane kugira ngo abashoramari bayiguremo imigabane, icuruze irusheho gutera imbere.

Byaraye bisabwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’imari n’imigabane Céléstin Rwabukumba.

Yagaragaje ko Rayon sports ari ikipe nini ku buryo iramutse inogeje imiyoborere yayo n’imicungire y’umutungo wayo  yaba yubahirije ibisabwa kugira ngo  ijye ku isoko ry’imari n’imigabane.

Rwabukumba avuga ko iyi kipe yahakura imari ifatika kuko abashoramari bagura imigabane yayo ari benshi bitewe n’uko ikundwa.

- Advertisement -

Ubunyamabanga bukuru bwa Rayon sports bwasabye ubuyobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane kubaba hafi bakabubakira umurongo wabafasha kunoza imikorere nk’inzira iyiganisha ku kuba ikindi kigo kigurisha imigabane kuri iri soko mu gihe kiri imbere

Mbere y’uko abakinnyi n’abayobozi b’iyi kipe baganira n’iki kigo, bari babanje gushimira  inkunga bwatewe n’ikigo kitwa Rwanda National Investment Trust( RNIT) Iterambere Fund, bavuga ko  iri mu zatumye itwara igikombe iherutse kwegukana.

Bwabivugiye mu kiganiro bwahaye abanyamakuru nyuma yo kumurikira ubuyobozi bw’iki kigo igikombe Rayon Sports yegukanye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari buhagarariwe n’umunyamabanga mukuru wayo Patrick Namenye.

Niwe wavuze ko ubufatanye  bagiranye na kariya kigo buri mu byatumye begukana igikombe bari bahaganyemo na APR FC.

Jonathan Gatera uyobora Ikigo RNIT avuga ko intsinzi ya Rayon Sports yatumye abayifana barushaho kuyiyumvamo.

Yavuze ko intsinzi ya Rayon Sports yatumye abayifana bakanayishyigikira muri gahunda zirimo no kwitabira kwizigamira harimo no kubikorera mu kigega cya RNIT Iterambere Fund.

Bamurikiwe igikombe Rayon iherutse kwegukana
Iki nicyo gikombe cyashimishije benshi mu mpera z’Icyumweru gishize
Celestin Rwabukumba ari kumwe na Jonathan Gatera uyobora Ikigo RNIT
Ifoto rusange
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version