Impamvu Z’Umutekano Muke Mu Mboni Za Gen Nzabamwita

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’umutekano n’iperereza, NISS, (Rtd) Major General Joseph Nzabamwita yaraye agejeje ku bitabiriye inama ya 11 yiga ku by’umutekano, yavuze ko imiyoborere idaha abaturage ubuzima bwiza iri mu byakururiye Afurka intambara z’urudaca!

Kwirengagiza politiki ziteza imbere urubyiruko biri mu byo abahanga mu kugarura no kubumbatira umutekano bavuga ko bishyira igihugu mu kaga k’imidugararo n’intambara bya hato na hato.

Gen Nzababwita asanga guhangira urubyiruko imirimo no gushyiraho ibikorwaremezo biri mu bitanga igisubizo kirambye ku mutekano muke ukunze kwaduha henshi.

Yagize ati: “U Rwanda nk’igihugu gito rwasanze  gushyiraho ibikorwaremezo byaba imbarutso yo guteza imbere urubyiruko. Si ibikorwaremezo bidufasha kwakira gusa inama mpuzamahanga ahubwo turi kuganisha iterambere ryacu mu kubaka ibikorwaremezo by’imikino n’imyidagaduro”.

- Advertisement -

Asaba abayobozi b’Afurika gushyiraho ibikorwaremezo bigamije kubakira Abanyafurika ubushobozi no kubaha imirimo kuko ibyo bikenewe kugira ngo urubyiruko ruve mu bituma rwiheba rukabura icyizere, ejo rukajya mu rugomo no mu ntambara.

Brig Gen Andrew Nyamvumba uyobora ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama nawe avuga ko urubyiruko rwihebye ari rwo rufata iya mbere rukishora mu bikorwa by’urugomo.

Avuga ko guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza ari byo bituma rugira imikorere ituma igihugu gitekana.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvénal Marizamunda avuga ko indi ngingo nziza mu gutuma umutekano urama ari ukwimakaza ubutabera no gukorera hamwe kw’ibihugu.

Gufatanya mu by’umutekano ni ingenzi nk’uko abivuga.

Ati: “ Tugomba gukora dushingiye ku butabera kandi twimakaza ubufatanye. Hari amahirwe yo kubaka ubutabera budaheza kandi bubereye buri wese”.

Inama mpuzamahanga ku mutekano iri kubera mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa Gatatu ikazamara iminsi itatu ni ngarukamwaka.

Ni inama ihuriyemo abarenga 1000 barimo abashakashatsi mu by’umutekano n’inararibonye mu by’ububanyi bw’amahanga n’umutekano.

Ni Inama mpuzamahanga yiga ku mutekano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version