Kaboneka Yashyizwe Muri Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu

Photo:MAHORO_Luqmann

Francis Kaboneka wigeze kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yaraye ahawe inshingano muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu.

Ni umwe mu myanzuro yaraye ifitiwe mu Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Francis Kaboneka ni Umunyarwanda wakoze mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Amakuru avuga ko mbere y’uko agirwa Komiseri muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yakoraga  ku kicaro cy’Umuryango FPR-Inkotanyi kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Guhera taliki 24, Nyakanga, 2014 yabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kugeza taliki 31, Kanama, 2017 ubwo Inama y’Abaminisitiri yamusimbuzaga Prof Shyaka Anastase.

Yize amasomo y’ubuyobozi rusange, ibyo bita Public Administration muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza kubona indi mpamyabumenyi mu mategeko yavanye muri Kaminuza ya Dublin muri Ireland.

Mu mwaka wa 2003 Francis Kaboneka yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko aza kuyivamo mu mwaka wa 2014 ni ukuvuga nyuma y’imyaka 11.

Icyakora yigeze no kujya mu Nteko ishinga amategeko mu myaka ya za 2008 akaba yarabaga muri Komite ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubufatanye n’umutekano.

Ubwo yari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka yakundaga kubwira abayobozi ko inyungu z’umuturage ari zo zikwiye gushyirwa imbere, kandi Abanyarwanda bakumva ko inyungu rusange bahuriyeho ari zo ngombwa kurusha iza buri wese ku giti cye.

Muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka yari yungirijwe na Madamu Alvera Mukabaramba wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version