Ikigo Apple Gikomeje Gushinjwa Gutera Inkunga Abiba Amabuye Ya DRC

Abanyamategeko mpuzamahanga bavuga ko hari ibihamya ‘bifatika’ byerekana ko hari amadolari($) ikigo Apple cy’Abanyamerika gishyira mu bacukura amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu buryo budakurikije amategeko.

Aba bahanga bavuga ko amakuru bakusanyije bayavanye mu bakorana n’abacukura amabuye hirya no hino muri DRC avuga ko hari imitwe y’inyeshyamba ihabwa amafaranga n’abantu bakorana na Apple kugira ngo iki kigo kibona amabuye gikoresha mu gukora telefoni zigezweho za iPhones.

Hari itangazo abo bahanga bongeye gusohora basaba ubuyobozi bwa Apple gusubiza ibibazo ku ruhare rwayo muri ubwo busahuzi, bitaba ibyo hagakurikiraho kugana inkiko.

Icyakora abayobozi ba Apple ntacyo barabisubizaho, ndetse n’ibibazo bahawe na Reuters kuri iyi ngingo babirengeje ingohe.

- Advertisement -

Abanyamategeko ba DRC bari baragejekje ku buyobozi bwa Apple taliki 22, Mata, 2024 ibibazo byabazaga icyo bavuga ku ngingo y’uko hari abayoherereza amabuye mu buryo budaciye mu mucyo kandi abo bantu bakaba bakorana n’imitwe imena amaraso y’abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ibyo bibazo byagejejwe ku kicaro cya Apple ishami ry’Ubufaransa.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwasabwaga kuba bwatanze ibisubizo kuri ibi bibazo mu byumweru bitatu ariko kugeza ubu nta gisubizo kiratangwa.

Bamaze kubona ko batasubijwe, abanyamategeko ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuri iyi ngingo ni abo mu kigo kitwa Lawyers Amsterdam & Partners LLP basohoye irindi tangazo bavuga ko Apple yirengagije nkana gusubiza ibibazo bayigejejeho bityo ko ari ngombwa kureba niba nta nzira z’inkiko zakurikiraho.

Umwe muri bo witwa Robert Amsterdam avuga ko hari n’ibindi bihamya babonye bishyigikira ibirego bikubiye muri dosiye bateganya kugeza ku nkiko barega Apple.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version