Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impande Zihanganye Muri Sudani Zatangiye Ibiganiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Impande Zihanganye Muri Sudani Zatangiye Ibiganiro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2023 8:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahagarariye impande zihanganye muri Sudani bari muri Arabie Saoudite mu biganiro bigamije guhagarika intambara igiye kumara ukwezi ihatangiye.

Ni intambara ihuje abasirikare bayobowe na Gen Burhan n’abayobowe na Gen Daglo.

Impande zombi zaje kwemera kwicara ngo ziganire ku cyatuma imirwano ihagarara ariko abakurikiranira hafi impamvu zakuruye iriya ntambara, bavuga ko bigoye ko hazaboneka ubwumvikane burambye.

Ubwo abari mu biganiro bageraga ku kibuga cy’indege cy’i Riyadh mu Murwa mukuru wa Arabie Saoudite bakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa  Faisal bin Farhan.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Arabie Saoudite nibo bahuza muri ibi biganiro.

Faisal bin Farhan.

Amakuru avuga ko icyo impande ziri kuganiraho cy’ibanze ari ugutanga uburyo bwo gutuma imfashanyo igenewe abavuye mu byabo ibageraho ariko atari uguhagarika intambara nyirizina.

Itangazo ryasohowe k’ubufatanye bwa Arabie Saoudite n’Amerika rivuga ko ibihugu byombi byishimiye ko ibiganiro byatangiye kandi ko ari intambwe itanga icyizere ko n’amahoro ashoboka.

Gen Mohamed Hamdan Daglo uyoboye umutwe wa RSF yanditse kuri Twitter ko yishimiye ubuhuza bwa Arabie Saoudite n’Amerika, yongeraho ko azashyigikira ikizakorwa cyose ngo ibintu bigende neza.

Ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye muri Sudani biri kubera i Jeddah muri Arabie Saoudite.

- Advertisement -

N’ubwo ibiganiro byatangiye muri Arabie Saoudite, muri Sudani intambara irakomeje.

Ibisasu bikomeje kuraswa mu Murwa mukuru Khartoum kandi abantu barenga 500 bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bagera ku 450,000 bavanywe mu byabo.

Muri abo bantu 450,000, abagera ku 115,000 bahungiye mu mahanga cyane cyane muri Tchad.

Intambara Ya Sudani Iri Kwaguka, Akarere Kose Karahangayitse

TAGGED:AmahorofeaturedIbiganiroIntambaraSudaniTchad
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Gushakisha Batandatu Baguye Mu Kirombe BYAHAGARITSWE
Next Article Kurinda Abakobwa Cancer Y’Inkondo Y’Umura Bikwiye Kugera Kuri Bose- Jeannette Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruto Yagiye Mu Bushinwa Kuganira K’Ubukungu

Igitaramo Cya The Ben Kizagongana N’Icya Pallaso Uzwi Cyane i Kampala

Kagame Yihanganishije Kiliziya Gatulika Ku Rupfu Rwa Papa Francis

Jorge Mario Bergoglio Wavuyemo Papa Francis Yakuranye Uburwayi

Papa Francis Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Meya Wa Nyanza Yafunzwe

Minisitiri W’Ingabo Yasabye Abifuza Kuzatera u Rwanda Gusubiza Amerwe Mu Isaho

Uhagarariye u Rwanda Muri Miss Africa Calabar Arasaba Gushyigikirwa

Imibereho Y’Abanyarwanda Mu Myaka Irindwi Ishize: Icyo Imibare Igaragaza

Uganda: Yiyemereye Ko Yashakaga Guhutaza Perezida Museveni

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ku Mayaga Barasaba Ko Abarundi Bakoreye Abatutsi Jenoside Bakurikiranwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Muri Pakistan Kuganira Ku Butwererane

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Benin: Ishami Rya Al Qaeda Ryishe Abasirikare 70

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Ubutegetsi Bwaciye Ibikorwa Byose By’Ishyaka Rya Kabila 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?