Impanga Z’Aba DJ Bo Muri Afurika Y’Epfo Bategerejwe I Kigali

Abasore babiri b’impanga bagize itsinda bise  Major League DJs bidatinze baraba bageze mu Rwanda. Baje mu birori bise ‘Amapiano To The World’. Ibyo birori bizabera muri BK Arena.

Iki gitaramo kandi cyateguwe na Banki ya Kigali ifatanyije n’ikigo gitegura ibitaramo kitwa East African Promoters, EAP.

Mu gihe kiri imbere, muri BK Arena hagiye kuzajya habera ibitarmo bizajya bubera ku kabyiniro kazajya kubakwa muri BK Arena.

Bagahaye izina rya ‘17th Avenue Popup Night Club’.

- Advertisement -

Aka kabyiniro kazajya kakira umubare uringaniye w’abantu, aba DJs baze babacurangire, babasusurutse.

Ni igikorwa kiswe  ‘BK Popup Night Club Experience.’

Ku ikubitiro bariya ba DJs b’oimapnga nibwo bazatangira bacurangira abakunda umuziki.

Biteganyijwe ko aba basore bazacuranga mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2022.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version