Ese Umurimo Uracyari Uguhinga Ibindi Bikaba Amahirwe?

Abanyarwanda bo hambere bavugaga ko umurimo wari uguhinga ibindi bikaba amahirwe. Babishingiraga ku ngingo y’uko ubuhinzi bwari butunze benshi, kandi ibisabwa ngo imyaka yere bikaba byari bihari mu buryo budahindagurika.

Ibyo ni imvura, ubutaha bufumbiye, izuba riringaniye n’imbuto.

Uko imyaka yashiraga indi igataha ibintu byarahindutse kubera ko ikirere kitakigusha imvura ndetse isuka ikaba itakiri iyo guhingisha ngo wizere ko uzeza ugaburire urugo rwawe usagurire n’isoko.

Ushingiye kuri ibi gusa, wakwanzura ko umurimo wo guhinga utakiri uwa mbere kuko ibintu byahindutse.

- Advertisement -

N’ubwo wabyemeza utyo ariko, Umukuru w’u Rwanda we avuga ko ubuhinzi bukiri ingenzi mu mibereho ya muntu.

Avuga ko guhinga bya kijyambere ari byo soko y’imibereho ya muntu kuko ari byo bimuha amafunguro akabaho, agakora akiteza imbere.

Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yahaye urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt 2022.

Umwe mu bamubajije yamubajije niba abona ubuhinzi bukiri ikintu urubyiruko rw’Afurika rwakomeza gukora kugira ngo twiteze imbere.

Kagame yasubije ko ubuhinzi ari ingenzi kandi ko kubukora bitagoye iyo bukoranywe ubuhanga kubera ko amazi ahari, urumuri rw’izuba ruhari n’ibindi.

N’ubwo hari ibibazo birebana n’uko ikirere cyahumanye kubera ikirere cyahindutse kubera ibyuka byashyushye, Afurika ifite ibiyaga n’ibibaya bishobora kwera biramutse bifashwe neza.

Perezida Kagame yungamo ko ibyiza by’ubuhinzi bitagarukira k’ukweza imyaka gusa, ahubwo bigera no kugira ibyo umuntu ageza ku isoko agakora ubucuruzi.

Ati: “ Abatekerezaga ko ubuhinzi nta cyo bumaze baribeshyaga burya. Hari bamwe batabonaga ko ubuhinzi ari n’ahantu ho gukura ifaranga.”

Perezida Kagame avuga ko ubuhinzi bufite akamaro ndetse butanga n’amafaranga

Icyakora ku byerekeye u Rwanda, hari imbogamizi ko urubyiruko rutarayoboka ubuhinzi ku bwinshi.

Mu gihe 70% by’Abanyarwanda bakora ubuhinzi, kandi bukagira uruhare rungana na 31% mu musaruro mbumbe w’igihugu, Leta ivuga ko urubyiruko rusa n’urwahariye ubuhinzi abantu bakuru.

Kuba abasore n’inkumi bitabira ubuhinzi bakiri bacye, bituma abantu bakuru babukora batabukora bya kijyambere kuko akenshi baba bamenyereye gukora ubwa gakondo, bukoresha isuka n’isando.

Isuka n’isando ndetse n’ifumbire y’imborera ntibitanga umusaruro watuma umuturage yihaza mu biribwa, akanasagurira isoko ryaba iry’imbere mu gihugu cyangwa iryo hanze yacyo.

Uretse kuba ubuhinzi ngandurarugo bugikorwa mu buryo bwa gakondo, n’ubuhinzi by’ibihingwa ngengabukungu nabwo ntiburatera imbere ku rwego rushimishije.

Usanga mu buhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu hibandwa ku ikawam icyayi, ibireti, amagweja, n’imbuto ndetse n’indabo.

Iyo urebye usanga abenshi mu bitabira ubu buhinzi ari abantu bafite cyangwa barengeje imyaka 35 y’amavuko kandi abantu nk’abo akenshi baba batazi imihingire igezweho.

Amaze kubona iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi witwa Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze  yasabye urubyiruko kubyara umusaruro amahirwe ari mu buhinzi, bakabwitabira.

Yagize ati: “ Ntihazagire usuzugura ubushobozi bwanyu. Nimukoreshe ikoranabuhanga mu buhinzi, mukore cyane mube intangarugero.”

Dr Ngabitsinze yabivuze ubwo yatangizaga Inama nyunguranabitekerezo iherutse kubera mu Rwanda yahuje urubyiruko ruharanira guteza imbere ubuhinzi yateguwe ku bufatanye na AGRA-Alliance.

Ku kibazo cyo kumenya niba umurimo ukiri uguhinga ibindi bikaba amahirwe, uko bigaragara igisubizo ni uko guhinga bikiri ingirakamaro ahasigaye hakarebwa uko bikorwa n’intego yabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version