Jimmy Gatete N’Abandi Banyabigwi Bakiriwe Na Perezida Kagame

Nyuma yo gufungura Inama nyafurika ihuza urubyiruko yitwa Youth Connekt 2022, Perezida Kagame yakiriye abanyabigwi baconze ruhago bigatinda barimo Umunyarwanda Jimmy Gatete.

Abo banyabigwi barimo na Patrick Mboma abaturage ba Cameroun badashobora kuzibagira kubera ibyishimo yahaye ikipe y’igihugu cyabo yitwa Les Lions Indomptables.

Ibi byamamare biri mu Rwanda mu rwego rwo gutegura igikombe cy’isi cy’abawuconze  bagasazana ibitego kizakinirwa mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Amakuru avuga ko kiriya gikombe kizakinirwa muri Stade  Amahoro.

- Advertisement -

Muri iki gihe iri kuvugururwa kugira ngo ibe  stade nziza kurusha izindi ziri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Umwe mu basomyi ba Taarifa witwa Ntwari avuga ko Stade Amahoro ubwo yatahwaga bwa mbere mu mwaka wa 1987 nabwo yari iya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yatashywe ku Italiki ya 05, Nyakanga, 1987 ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 rwari rumaze rubonye ubwigenge.

Bivugwa ko indi Stade yaje iyikurikiye mu Karere u Rwanda ruherereyemo ari iyubatswe na Mobuto Sese Seko wayoboraga icyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyo gihe Mobutu yari amaze kubona ko iyo u Rwanda rwubatse ari nziza, yiyemeza kuba imeze nkayo ariko ngari kurushaho.

Perezida Kagame kandi yakiriye Visi Perezida wa Kenya witwa Rigathi Gachagua n’itsinda yaje ayoboye ubwo bitabiraga itangizwa rya Youth Connekt 2022 iri kubera mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda n’aba bayobozi baganiriye uko ibihugu byombi byakomeza gukorana mu nyungu z’ababituye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version