Impanuka Zatewe n’Ubusinzi Zishe Abantu 69, Zikomeretsa Abarenga 400

Commissioner of Police John Bosco Kabera

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko itazihanganira abantu bakomeje gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, kuko bakomeje guteza impanuka zishe abantu 69 mu mezi atandatu ashize, abandi benshi bagakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu kuri iki Cyumweru, mu kiganiro cyagarukaga ku ngamba nshya zo kurwanya COVID-19.

Yavuze ko nubwo utubari dukomeje gufungwa, hari abadukoresha rwihishwa, ndetse hari n’abantu bahindura imodoka zabo utubari.

Yagize ati “Ndagira ngo mbwire abaduteze amatwi ko muri aya mezi atandatu ashize twagize impanuka zarimo abantu banyoye ibisindisha cyangwa zagizwemo uruhare n’abantu banyoye ibisindisha 223.”

- Kwmamaza -

“Twafashe abantu bagera mu 1200 batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, izi mpanuka zaguyemo abantu bagera muri 69, abagera muri 400 barakomereka bikomeye, n’abandi bakomeretse byoroheje.”

Yavuze ko ibyo bigaragaza ko abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, none bigeze n’aho bumva ko ibijyanye n’amategeko ntacyo bibabwiye.

Ati “Ntabwo ibi bintu byemewe. Byumvikane ko rero ibi bintu polisi itazabyihanganira.”

CP Kabera yavuze ko abantu bakwiye kwitwararika, bakumva ko amasaha yo kugera murugo ari saa tatu z’ijoro, aho kuyifata nk’isaha yo guhaguruka aho bakorera.

Yibukije abacuruzi ko isaha ya saa mbili yashyizweho ngo abantu babe bamaze gufunga imirimo yabo batashye, aho kuba iyo gutangira kwishyuza abakiliya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version