Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impinduka Muri Guverinoma: Minisiteri Ya Siporo Yahawe Undi Uyiyobora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Impinduka Muri Guverinoma: Minisiteri Ya Siporo Yahawe Undi Uyiyobora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nelly Mukazayire
SHARE

Itangazo rya Minisiteri y’Intebe ryatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard  wari kuri uwo mwanya mu mezi ane ashize.

Mukazayire Nelly yari asanzwe muri iyi Minisiteri ari Umunyamabanga uhoraho.

Undi wahawe inshingano muri iyi Minisiteri ni Rwego Ngarambe wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, ubu akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta.

Ibindi bikubiye muri iri tangazo ni uko Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri iyo Minisiteri.

Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.

Eng Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi.

Abandi bahawe imirimo harimo Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Parfait Busabizwa wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo( iyi ni Congo-Brazzaville).

Olivier Kayumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Maj Gen Joseph Nzabamwita wari Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Burusiya.

Lambert Dushimimana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi naho Amb. Vincent Karega aba Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.

Jean Claude Musabyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asimbuye Charles Munyaneza wari umaze igihe kirekire kuri uyu mwanya.

François Régis Uwayezu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo.

Uwayezu yaherukaga gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi mukuru kandi yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Vice Chairman wa APR FC.

Mu bandi bahawe imirimo harimo Brave Ngabo wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, naho Ariane Zingiro aba Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi , MINECOFIN.

TAGGED:featuredIntebeMinisiteriMukazayireSiporo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuvunyi Mukama Asanga Ruswa Mu Nzego Z’Ubuzima Ari Mbi Cyane
Next Article DRC: Abantu 19 Bapfiriye Mu Mpanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?