Impungenge Z’Ikirere Kibi Zabujije Israel Gutera Gaza

Mu buryo butunguranye, iteganyagihe rya Israel ryatumye ubuyobozi bw’ingabo z’iki gihugu buzisaba kuba ziretse gutangiza ibitero simusiga kuri Gaza, hirindwa imbogamizi zakururwa imvura nyinshi.

N’ubwo ari uko bimeze, Intego ya Israel ntirahinduka: Kurimbura burundu Hamas iyisanze mu bice yigaruriye byo muri Gaza.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yabwiye abasirikare be ko intego ikiri ‘yayindi’, ko abari inyuma mu ntambara bari butangize mu gihe gito kiri imbere.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ukomeje guhangayikishwa n’imibereho y’abaturage ba Gaza bari guhungira ahantu batizeye amaramuko.

Mu gihe cy’iminsi irindwi( ni Icyumweru kimwe) abaturage miliyoni imwe bamaze guhunga Gaza.

Barimo abana, abagore, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abandi bafite ibibazo bitandukanye.

Ku ruhande rwa Israel, yo ivuga ko yatanze igihe gihagije cyo kuba abaturage ba Gaza bose baba bayivuyemo, igasigara ari iya Hamas, ubundi iyi Hamas ikakabona!

Hagati aho Israel yafunze inzira zose zijyana amazi, ibiribwa n’imiti muri Gaza kandi n’imfashanyo y’ibiribwa ntigera ku bo igenewe nk’uko byagombye kugenda.

Inyinshi yaheze mu gice cya Gaza gituranye na Misiri.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Israel buvuga ko hari abasirikare 400,000 biteguye intambara, icyo bategereje kikaba ari amabwiriza.

Netanyahu yavuze ko ‘abo bose’ bategereje amabwiriza yo gusenya burundu ‘amashitani ya Hamas’ aherutse kubagabaho igitero cyo kubarimbura

Amakuru ava muri Israel avuga ko uretse imvura yatumye isaha yo gutera yigizwa imbere, hari n’amabwiriza yatanzwe y’uko hagomba kubanza gusuma ibifaro, imbunda, imashini zitandukanye ndetse n’indege kugira ngo harebwe niba nta bibazo tekiniki bihari, ibibonetse bikosorwe hakiri kare.

Ikindi cyaraye kivugwa ni uko Israel yanze ibyo guhererekanya imfungwa na Hamas, ivuga ko ibyo izabigarukaho nyuma, ko icyo yimirije imbere ari ibitero kandi iri bubikore byanga bikunda.

Qatar niyo yari yashatse kuba umuhuza ariko Israel irabyanga.

Yizeye ko abasirikare bayo ba kaburiwe bagize umutwe witwa Sayeret Matkal bazashakisha abafashwe bunyago bakababohoza hatiriwe habaho ibiganiro n’umutwe Israel ivuga ko ari uw’iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version