Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impunzi Z’Abarundi 1050 Zatahutse Ziva I Mahama
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Impunzi Z’Abarundi 1050 Zatahutse Ziva I Mahama

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2021 7:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Amajyambere n’Umutekano rusange mu Burundi yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 10, Werurwe, 2021 Leta y’u Burundi yakiriye Abarundi 1124 bari bamaze imyaka baba mu nkambi y’i Mahama mu Karere ka Kirehe mu Rwanda ndetse no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Abahungutse bavuye i Mahama mu Rwanda ni 1050 abandi 74 bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Impunzi 1050 zatahutse ziva mu Rwanda zakiririwe ku mupaka wa Gasenyi-Nemba ugabanya Akarere ka Bugesera( mu Rwanda) n’Intara ya Kirundo( mu Burundi).

Abahungutse bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bikiririwe ahitwa i Gatumba mu Ntara ya Bujumbura.

Gucyura impunzi z’Abarundi byahawe umurongo…

Tariki 12, Mutarama, 2021Ikigo mpuzamahanga gishinzwe abinjira n’abasohoka, International Organization on Migration, cyakoranye inama na UNHCR banoza umugambi wo kuzacyura impunzi zahungiye muri Tanzania n’u Rwanda. U Rwanda na Tanzania bicumbikiye 70% by’impunzi z’Abarundi zose ziri mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Imibare yo mu Ugushyingo, 2020 yerekanaga ko Tanzania muri kiriya gihe yari icumbikiye impunzi 149, 847 naho u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi kugeza ubu zingana na 67, 903.

Inyinshi zahunze u Burundi muri 2015.

Abakozi b’ibigo twavuze haruguru  bavuga ko iyo witegereje ubona ko mu Burundi ibintu biri gusubira mu buryo bityo ko ababuhunze bagomba gutahuka.

Kuva ibintu byasubira mu buryo mu Burundi nk’uko babivuga, hari impunzi z’Abarundi zahisemo gutaha iwabo ku bushake ariko hari izindi zigiseta ibirenge.

Kugeza ubu Abarundi bamaze gutahuka iwabo ni 105.345. Gahunda yo kubacyura ikaba yaratangiye muri 2017.

Tariki 27, Kanama, 2020 Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi na UNHCR basinye amasezerano agamije gufasha impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutahuka ku bushake.

Aba bari baturutse muri DRC

Ku ikubitiro hari butahuke impunzi 50 000 ariko biza gukomwa mu nkokora n’iyaduka rya COVID-19 mu Rwanda.

Ziriya mpunzi zagombaga gutaha mu mpera za 2020.

Biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira impunzi z’Abarundi 110.000 ziri mu Rwanda na Tanzania zaratahutse.

TAGGED:AbarundifeaturedImpunziMahamaRwandaUNHCR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikindi U Rwanda Rwakwigira Kuri Singapore
Next Article Raporo:U Rwanda Ruracyari Ku Isonga Ku Bagore Benshi Mu Nzego Z’Ubuyobozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

Gusura Ingagi Umunyarwanda Azishyura $200, Mu Zindi Pariki Byifashe Bite?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kagame Yashimiye Doumbouya Watorewe Kuyobora Guinée

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ifatwa Rya Maduro Ryatumye Igiciro Cya Zahahu N’ifeza Kizamuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?