Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impunzi z’Abarundi Z’i Mahama Zateye Utwatsi Icyifuzo Cy’Abashakaga Ko Zitaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi Z’i Mahama Zateye Utwatsi Icyifuzo Cy’Abashakaga Ko Zitaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2022 12:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera ku wa Mbere Taliki 19, Ukuboza, 2022 mu Rwanda hageze itsinda ryaje gushishikariza impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda gutahuka. Kuri uyu wa Kabiri basuye inkambi ya Mahama baganira n’impunzi zihakambitse ariko zibabwira ko ibyo gutahuka iwabo bitaraba ibintu batekerezaho.

Bavuga ko batarizera neza ko umutekano wagarutse iwabo, ko batashye nta ngaruka byazabagiraho.

Itsinda ryaturutse i Burundi  ryakiriwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Bamwe mu mpunzi ziba  i Mahama bavuga ko bagifite impungenge z’umutekano mu Burundi ndetse ngo  bazi neza ko  imitungo yabo yamaze gufatwa nabo bita ko bakomeye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyakora bashimiye bariya bayobozi baje kubasura, bavuga ko bigaragaza ko babitayeho.

Hari uwagize ati: ..[]. Twebwe twahunze mu Burundi dusize impangu (inzu) zacu, zirimo abantu bakodesha, ariko twumvise ko hari abantu bo hejuru tutajya guhangara , bashyizemo amazu y’amagorofa. Dutashye ubwo byagenda gute?”

Hari uwavuze ko ubuyobozi bw’u Burundi bugifite akazi ko kugarura umutekano mu buryo bwuzuye kugira ngo Abarundi bahunze batahe iwabo banezerewe, nta rwikekwe.

Ushinzwe ibikorwa byo  gucyura impunzi mu Burundi witwa Bimenyimana Nesto avuga ko hari intambwe imaze guterwa kandi ko Leta ya Burundi ishyira  imbaraga mu kwita ku mibereho y’abatahuka.

Ati: “ Turabizi neza ko bamwe iyo batahutse bagira imbogamizi zijyanye no kubona aho kuba kuko basanga inzi basize zarasenyutse.”

- Advertisement -

Avuuga ko abayobozi  baho batuye barimo ba  Guverineri  bakora ibishoboka ngo bazashakire igisubizo abazatahuka.

Bimenyimana avuga kandi n’abasore cyangwa inkumi bashaka kujya mu gisirikare bakijyamo nta vangura iryo ari ryo ryose.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bituranye kandi bifite abaturage bafite byinshi bahuriyeho birimo umuco n’ururimi ‘bijya gusa.’

Ibibazo bya Politiki byabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015 byatumye Abarundi benshi bahungira mu Rwanda.

Abenshi baba mu nkambi iri mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Haba abagera ku 50,000.

Intumwa za Guverinoma y’u Burundi zizaganiriza impunzi zo muri iriya nkambi ndetse n’izindi ziba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kuzishishikariza gutaha iwabo.

Abayobozi bo mu Burundi baje gusaba impunzi gutaha iwabo babwiwe ko batarizera umutekano wabo

Kuri uyu wa Mbere zirahura n’abayobozi muri Minisiteri y’ubutabazi no gukumira ibiza hanyuma, hazaba ari ku wa 20, Ukuboza, 2022, zizagane mu nkambi ya Mahama.

Icyakora guhera mu mwaka wa 2020 kugeza ubu, hari impunzi 30,317 z’Abarundi zatashye iwabo kandi zakiriwe neza.

TAGGED:AbarundifeaturedInkambiMahama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mbere Yo Gusezerana Kuvanga Umutungo Ni Ngombwa Kwitonda-MIGEPROF
Next Article Guverinoma Y’u Rwanda Yagize Icyo Ivuga Ku Bwicanyi Bwabereye I Kishishe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?