Impunzi Ziba Mu Rwanda Zigiye Kugabanyirizwa Ibiribwa

Inkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi n’ishami ryawo ryita ku biribwa( WFP) bwamenyesheje Guverinoma y’u Rwanda ko hari inkunga zahabwaga impunzi ziba mu Rwanda zigiye guhagarikwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Phillippe Habinshuti niwe wabitangarije mu kiganiro Minisiteri ye yari yitabiriye ku butumire bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Iyi Minisiteri yari yatumije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ngo ibagezeho uko rubanye n’amahanga muri iki gihe kibanziriza impera z’umwaka wa 2023.

Habinshuti yabwiye abari bamuteze amatwi ko, kugeza ubu, u Rwanda rucumbikiye impunzi 134, 519.

- Advertisement -

62.2% baruhungiyemo baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, 37.24% baruhungiyemo baturutse mu Burundi n’aho abasigaye bangana na 0.56% baruhungiramo baturutse hirya no hino ku isi.

Phillipe Habinshuti

Phillippe Habinshuti yavuze ko bimwe mu bizagabanuka harimo ibiribwa, ibikoresho byo kwa muganga ( keretse bike by’ibanze kurusha ibindi), ibicanwa ndete n’ibindi bikoresho mu bwubatsi.

Icyakora ngo impunzi ntizizibagirana burundu, kuko ngo nubwo isi irangajwe n’ibibazo rusange biyugarije nk’intambara y;Uburusiya na Ukraine none hakaba hiyongereyeho iya Israel na Hamas, impunzi zidakwiye kwibagirana.

Imibare ya UNHCR ivuga ko hagati y’umwaka wa 2022 kugeza muri Kanama, 2023 impunzi 11,500 zahungiye mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version