Katerepulari Yihariye Israel Igiye Gukoresha Isenya Gaza

Birasa nk’aho ntacyo Israel yasize inyuma mu gusenya Gaza. Ubuyobozi bwayo buvuga ko buzirinda uko bishoboka kose ngo hatagira umusivili ubigenderamo.

Mu kwegeranya ibikoresho, ingabo z’iki gihugu zateguya katerepulari ya rutura bahimbye Teddy Bear kugira ngo ibafashe gusenya ahandi hose bakeka ko hashobora kuba hateze ibisasu.

Ikozwe k’uburyo nta gisasu gitabye mu butaka, icyo ari cyo cyose, cyayituritsa kandi nta n’’igisasu cyayirasa ngo kiyihirika.

Kubera ko ari imashini yo ku rugamba, abayikoze bayishyizeho imbunda ya machine gun iraswa n’umer mu bantu babiri baba bayirimo ni ukuvuga ushinzwe kurasa kuko undi aba ashinzwe kuyiyobora.

- Advertisement -

Mu ntambara Israel igiye kurwana, yamaze kwitegura ko ishobora kuzahura n’ahantu henshi hateze ibisasu, imyobo miremire igamije kubuza ibifaro gukomeza ndetse naba mudahushwa bihishe hirya no hino.

Ifite ikoranabuhanga rituma iba umutamenwa

Mu bice by’umujyi, ya katelepulari niyo izifashishwa mu gusenya ibyo bazasanga mu nzira byose.

Mu magambo ya Tekiniki bayita D9R.

Niyo izasenya kandi ikure mu nzira inkuta zose kugira ngo abasirikare 173,000 n’ibifaro 300 byabo babone aho baca mu bitero bateganya gutangiza bitarenze kuri uyu wa Mbere taliki 16, Ukwakira, 2023.

Ni imashini ipima toni 62, ikagira uburebure bwa metero 8, ubugari bwa metero 4 n’ubutumburuke bwa metero 4.5.

Ibi biha iki cyuma ubushobozi bwo gusenya ikintu cyose kikitambitse.

Ifite ubushobozi bwo gusunika ikintu gifite uburemere bwa toni 70, ikavana aho igisanze ikakimurira ahandi.

Ibi kandi bizafasha abasirikare kuba bakubaka ahantu ibiraro cyangwa ibindi bikorwaremezo bibafasha mu gukomeza urugamba rwabo.

Mu mwaka wa 2018 hari izindi katelepulari zo muri ubu bwoko Israel yatangiye gukoresha zitwa D9R Panda zikoresha ikorababuhaga mu kugenda no kurasa bitabaye ngombwa ko ziba zitwawe n’abantu.

N’ubwo nta giciro kizwi cy’imwe muri zo, bivugwa ko imwe itajya munsi ya $900,000 (£739,624).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version