Ku wa Gatandatu, ibihugu by’Abarabu n’ibihugu by’Abayisilamu byamaganye bikomeye amagambo yatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Isiraheli, Mike Huckabee, wavuze ko Isiraheli ifite uburenganzira ku gice kinini cy’Uburasirazuba bwo Hagati.
Huckabee yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umusesenguzi w’ibitekerezo bya politiki, Tucker Carlson, cyatambutse ku wa Gatanu.
Carlson yavuze ko, hakurikijwe Bibiliya, abakomoka kuri Aburahamu bari guhabwa ubutaka burimo hafi Uburasirazuba bwo Hagati bwose, maze abaza Huckabee niba Isiraheli ifite uburenganzira kuri ubwo butaka.
Huckabee yasubije ati: “Byaba byiza babufashe bwose.” Ariko yongeyeho ko Isiraheli itagamije kwagura imbibi zayo, kandi ko ifite uburenganzira ku mutekano mu butaka ifitemo ubusugire bwemewe.
Aya magambo yateje impaka n’ukwamaganwa byihuse biturutse muri Misiri, Yorodani, Arabiya Sawudite, Koweti, Oman, Umuryango w’Ubufatanye bw’Ibihugu by’Abayisilamu (OIC) ndetse n’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu (League of Arab States).
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabiya Sawudite yasobanuye amagambo ya Huckabee nk’imvugo irengeje urugero kandi “itemewe,” isaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika gusobanura aho ihagaze kuri ayo magambo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri yo yavuze ko ayo magambo ari “ukunyuranya ku mugaragaro n’amategeko mpuzamahanga,” ishimangira ko “Isiraheli nta busugire ifite ku butaka bwa Palesitine bwigaruriwe cyangwa ku bundi butaka bw’Abarabu.”
Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu watangaje uti: “Amagambo nk’aya — arengeje urugero kandi adafite ishingiro — ateza umwuka mubi kandi akangura amarangamutima ashingiye ku idini no ku bwenegihugu.”
Nta tangazo ryahise ritangwa na Isiraheli cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri iki kintu.
Amavu n’amavuko y’imbibi za Isiraheli
Kuva Isiraheli yashingwa mu mwaka wa 1948, ntiyigeze igira imbibi zemewe burundu ku rwego mpuzamahanga.
Imbibi zayo n’ibihugu by’Abarabu byayikikije zagiye zihinduka bitewe n’intambara, kwigarurira ubutaka, amasezerano y’agahenge n’ay’amahoro.
Mu ntambara y’iminsi itandatu yo mu 1967 mu Burasirazuba bwo Hagati, Isiraheli yafashe: West Bank na Yeruzalemu y’Iburasirazuba kuri Yorodani, Gaza na Sinai kuri Misiri, ndetse n’Imisozi ya Golan kuri Siriya.
Isiraheli yavuye muri Sinai nyuma y’amasezerano y’amahoro yagiranye na Misiri akurikira intambara yo mu 1973.
Yavuye kandi ku bushake bwayo muri Gaza mu 2005.
Mu mezi ashize, Isiraheli yagerageje kongera kugenzura cyane West Bank, yagura imyubakire mu midugudu y’Abayahudi, yemera ku mugaragaro zimwe mu nkambi zari zubatswe mu buryo butemewe, kandi ihindura politiki zayo muri ako karere.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazemera ko Isiraheli yigarurira West Bank ku mugaragaro, kandi atanga icyizere ko azabuza icyemezo icyo ari cyo cyose kijyanye no kuyomeka burundu kuri Isiraheli.
Abanyapalesitine bamaze imyaka myinshi basaba ko hashyirwaho Leta yabo yigenga igizwe na West Bank na Gaza, Yeruzalemu y’Iburasirazuba ikaba umurwa mukuru wayo—icyifuzo gishyigikiwe n’ibihugu byinshi ku rwego mpuzamahanga.
Impaka k’ukubaho kwa Leta ebyiri
Huckabee amaze igihe kinini arwanya igitekerezo cy’uko Isiraheli n’Abanyapalesitine bagira ibihugu bibiri byigenga.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umwaka ushize, yavuze ko atemera kwita abakomoka ku Barabu babaga muri Palesitine iyoborwaga n’Abongereza “Abanyapalesitine.”
Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatanu, Carlson yakomeje kumubaza ku busobanuro bwe bw’imirongo yo mu gitabo cya Intangiriro (Genesis), aho yavuze ko Imana yasezeranyije Aburahamu n’abamukomokaho ubutaka kuva ku ruzi rwa Nile kugera kuri Euphrates.
Carlson yaramubajije ati: “Ibyo byaba bikubiyemo Isiraheli, Yorodani, Siriya, Libani — ndetse n’ibice binini bya Arabiya Sawudite na Iraki?”
Huckabee yasubije ati: “Simbizi neza niba twagera aho. Ariko byaba ari ubutaka bunini cyane.”
Ibihe bya vuba mu karere
Kuva Isiraheli yatangira intambara na Hamas muri Gaza, yakomeje kwagura ubutaka igenzura.
Mu masezerano y’agahenge ariho ubu, Isiraheli yasubije ingabo zayo inyuma zikajya mu gace k’umutekano (buffer zone), ariko iracyagenzura igice kirenga kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Gaza. Biteganyijwe ko ingabo zizakomeza gusubira inyuma, ariko amasezerano ntatanga igihe ntarengwa.
Nyuma y’uko Perezida wa Siriya, Bashar Assad, akuwe ku butegetsi mu mpera za 2024, igisirikare cya Isiraheli cyafashe agace k’umutekano kari karashyizweho mu 1974 hagati y’ibihugu byombi. Isiraheli yavuze ko icyo cyemezo ari icy’igihe gito, kigamije kurinda umutekano w’imbibi zayo.
Isiraheli kandi iracyafite ibirindiro bitanu ku misozi yo ku butaka bwa Libani nyuma y’intambara ngufi yagiranye na Hezbollah mu mwaka wa 2024.

