Imvura Ikomeye Yangije Umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi imaze iminsi igwa yangije umuhanda uca mu Karere ka Nyamagabe ku buryo utakiri nyabagendwa, uhungabanya ingendo zihuza ibice birimo Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Rusizi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi yasabye abagana ibyo byerekezo kunyura mu zindi nzira.

Yagize iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, umuhanda Huye- Nyamagabe ahitwa ku Nkungu utaregera mu Mujyi wa Nyamagabe wangiritse bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.”

“Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali – Karongi – Nyamasheke – Rusizi. Mwihanganire izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.”

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yabwiye Taarifa ko igice cyangiritse kiri mu muri aka karere hagati y’Imirenge ya Kamegeri na Gasaka.

Yavuze ko imodoka nto z’abantu ku giti cyabo n’iz’abagenzi zirimo gukomeza gutambuka, izitemerewe ni iziremereye nk’izitwaye imizigo kugira ngo zidateza ikibazo.

Ati “Imodoka zidapakiye ibintu biremeye zirimo zirahita, harimo gukorwa uburyo umuhanda wahabwa inzira ica iruhande rw’ahangiritse kugira ngo n’imodoka nini zibashe guhita.”

Ni umuhanda wo ku rwego rw’igihugu, ku buryo inzego zibishinzwe zatangiye gukorana kugira ngo usanwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version