Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imvura Izagwa Mu Muhindo Izaba Iri Ku Kigero ‘Gisanzwe’-Meteo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imvura Izagwa Mu Muhindo Izaba Iri Ku Kigero ‘Gisanzwe’-Meteo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 August 2024 3:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Aya ni amakuru atangwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo-Rwanda). Ubuyobozi bwacyo buvuga ko  bunejejwe no gutangariza abaturarwanda bose ko muri rusange imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2024, iri ku mu kigero cy’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura igwa mu muhindo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Gatanu rivuga ko imvura iteganyijwe izaterwa n’uko ubushyuhe bw’amazi y’inyanja cyane cyane iya Pasifika n’iy Ubuhinde buzagabanuka bujya ku kigero gisanzwe, ugereranyije n’igipimo cyo hejuru bwariho kuva mu gihe cy’Umuhindo w’umwaka wa 2023.

Ubusanzwe iyo igipimo cy’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja kiri hasi (La Nina) cyangwa kiri hejuru (El Nino) bituma ubuhehere bw’umwuka mu kirere cy’Afurika y’ Uburasirazuba ndetse n’icy’u Rwanda bushobora kugabanuka cyangwa bukiyongera cyane.

Ibyo bigatuma imvura isanzwe igwa igabanuka cyangwa ikiyongera bikabije.

Mu gihe  icyo gipimo cy’ubushyuhe kiri ku kigero gisanzwe, imvura igwa ku gipimo kigereranyije, ari na ko biteganyijwe mu Muhindo w’uyu mwaka.

Meteo Rwanda ivuga ko ugereranyije mu myaka ya vuba, imvura iteganyijwe mu muhindo wa 2024 ijya gusa n’iyaguye mu muhindo w’umwaka wa 2020.

Imvura iteganyijwe mu gihe cy’Umuhindo wa 2024 hagendewe ku miterere ya buri hantu:

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 niyo iteganyijwe mu Ntara y’Uburasirazuba (Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Kirehe, Bugesera na Rwamagana), Umujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), no mu gice cy’ Amayaga kiri mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 niyo iteganyijwe mu Turere twa Gicumbi, Rulindo na Huye, igice cy’Uburasirazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke, Karongi na Nyamagabe.

Niyo kandi iteganyijwe ahasigaye mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, na Gisagara no mu Majyepfo y’Uturere twa Ngororero na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu Turere twa Musanze, Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Burera, Gakenke na Karongi, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Nyaruguru, mu gice cyo hagati cyo mu Karere ka Nyamagabe no mu kibaya cya Bugarama.

Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 700 iteganyijwe mu Turere twa Rusizi (ukuyemo mu kibaya cya Bugarama) na Nyamasheke, mu bice byegereye Pariki y’igihugu ya Nyungwe by’Akarere ka Karongi.

Buri gihe uko Meteo Rwanda isohoye itangazo ku migwire y’imvura iba igamije gutanga amakuru ku nzego zindi ngo zirebe niba zahuza ayo makuru nayo zifite kugira ngo hirindwe icyahungabanya imibereho y’Abanyarwanda.

TAGGED:featuredIkigoImvuraIteganyagiheMeteoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Ari Kureba Uko Abaturage Be Bakingirwa Ubushita Bw’Inkende
Next Article Umunyamakuru Isheja Sandrine Butera Yahawe Inshingano Zo Kuyobora RBA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?