Ishami Ry’Umuryango W’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF, rimaze igihe rikorana na Leta y’u Rwanda mu kugabanya impamvu zituma impinja zipfa. Ni ubufatanye bwatumye imibare igabanuka iva kuri 3% birengaho gato igera kuri 1%…
Ubusanzwe umwana avukira amezi icyenda iyo avutse biciye mu nzira nziza.
Icyakora hari igihe umwana avuga atujuje amezi icyenda.
Iyo bigenze gutya, kiba ari ikibazo ku mwana kubera ko hari ingingo z’umubiri we ziba zatarirema neza.
Muri zo harimo ibihaha, umwijima n’izindi z’ingirakamaro cyane.
Abaganga bahitamo kwitabaza ubundi buryo gutuma za ngingo zikura burimo ubwitwa Kangaroo.
Hari n’ibyuma byabugenewe bifasha abana gushyuha no gukuza za ngingo zitakuze neza kubera ko uwo mwana yavutse igihe nyacyo kitageze.
Kubera ko iki ari ikibazo kireba ubuzima n’urupfu, Minisiteri y’ubuzima yashyizeho Politiki yo kurinda ko umubyeyi uri kubyara apfa kandi yari arimo gutanga ubuzima.
Iyi minisiteri yahise itangiza imikoranire n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, kugira ngo hagabanywe imfu z’abana bapfa bakivuka.
Abaganga bavuga ko zimwe mu mpamvu zituma abana bapfa bakivuka ari uko bavuka bananiwe, cyangwa se bakicwa n’ubukonje.
Mu mwaka wa 2017 nibwo UNICEF yatangiye gukorana na Minisiteri y’ubuzima mu kugabanya imfu z’abana.
Ingingo zibanzwe ho muri ubu bufatanye ni ukubaka ubumenyi bw’abakozi, kongera umubare w’ibikoresho bikenerwa mu kwita ku bagore batwite n’impinja zikivuka.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi witwa Dr. Oreste Tuganeyezu avuga ko mu mikoranire yabo na UNICEF intego ya mbere yari ukugabanya umubare w’abana bavuka bananiwe.
Ibi kandi ngo babigezeho mu rugero rugaragara.
Ikindi bari bagamije kwari ukubanya umubare w’ababyeyi babyara babazwe kuko hari ubwo mu bubage hazamo ibibazo bita infection.
Muri uyu mujyo kandi bongereye umubare w’abakora mu rwego rw’ububyaza.
Dr Tuganeyezu avuga ko bashyize n’imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwitabira gusuzumisha inda hakiri hare no kubyarira kwa muganga.
Ati: “ Ikintu gikomeye ni uko twashyizeho ubukangurambaga bwo gusaba ababyeyi kwitabira gupimisha inda ku gihe, kubyarira kwa muganga no gukurikiza inama zose bagirwa n’abaganga kandi byatanze umusaruro.”
Uyu muganga avuga ko ubwo umushinga wo gukorana na UNICEF watangiraga, abana bavukaga bananiwe bari 4% ariko baje kubaganukaho hafi ½ .
Avuga ko mu kigo ayobora, ku munsi havukira abana bari hagati ya 300 na 500.
Ikindi kandi ngo n’umubare w’abagore babyaraga babazwe waragabanutse kuko umushinga ugitangira bageraga nabo ku bantu bane mu bantu 100.
Uyu nawo ni umubare munini.
Muri Nzeri, 2022 , imibare yerekana ko abagore bahura n’iki kibazo ari 1.9%
Abana bavuka batagejeje igihe ni ikibazo cy’ubuzima gikomeye…
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Dr Oreste Tuganeyezu avuga ko muri iki gihe ikibazo gikomereye abaganga ari abana bavuka bategejeje igihe.
Avuga ko iki kibazo kigira ingaruka kubera ko kwita ku bana nk’abo bisaba ubushobozi bw’ubumenyi n’ibikoresho bihagije.
Icyakora ashima ko UNICEF yaje kubasha gutunga ibyuma bikenewe muri ubu buvuzi kandi n’abakozi barahugurwa.
Umwe muri aba bakozi ni umubyaza witwa Ananie Maniraguha.
Uyu mubyaza avuga ko iyo basuzumye babona ko imfu z’ababyeyi n’impinja zagabanutse mu buryo bugaragara.
Ngo bavuye kuri 3.4% ubu bageze kuri 1.9%.
Umuyobozi muri UNICEF ushinzwe ubuzima bw’abana witwa Dr Emmanuel Manzi avuga ubuyobozi bwa ririya shami bwahisemo gutangira gukorana na Minisiteri y’ubuzima nyuma yo kubona ko umubare w’abana bapfa bavuka, wari uteye inkeke.
Ati: “ Twasanze muri iki gice ari ho hari ibibazo kurusha ahandi duhitamo kuba ari ho dukorana na MINISANTE.”
Avuga ko muri ubwo bufanye kandi bahisemo gukorana n’urugaga rw’abaganga nyarwanda bavuga abagore n’abana ndetse na bagenzi babo bo mu Bwongereza.
Abaganga b’Abongereza baje kenshi mu Rwanda bahugura bagenzi babo, babongerera ubumenyi mu kwita ku bana bakivuka n’abagore babyara.
Abo baganga bamaraga mu Rwanda amezi atandatu bakorana na bagenzi babo.
Dr. Manzi avuga ko n’ubwo abaganga bahuguwe ndetse ibitaro bigahabwa ibikoresho, ngo ubwo bushobozi bukeneye kongerwa.