Kabuga Yashinjwe N’Uwahoze Ari Umushinjacyaha Mukuru Wa Repubulika Mbere Ya Jenoside

Francois Xavier Nsanzuwera wugeze kuba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yabwiye inteko iburanisha urubanza rwa Kabuga Felicien ko uyu mugabo ari we watanze amafaranga menshi mu gushinga RTLM’

Radio Television des Milles Collines yabaye igikoresho gikomeye cy’icengezamatwara y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo wari  umutangabuhamya w’ubushinjacyaha  akaba yarabaye  n’umushinjacyaha wa Repubulika mu Rwanda mbere ya 1994 ndetse akaba yaranakorera urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, yabwiye urukiko i La Haye mu Buholandi ko Radio ya RTLM yigishije urwango n’ubugizi bwa nabi mu banyarwanda.

Ngo ni ibikorwa byakozwe  mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Kwmamaza -

Yabwiye urukiko ko Radio ya RTLM yashinzwe na Felisiyani Kabuga yarangwaga n’imvugo z’urwango n’amacakubiri, kandi ikibasira ‘by’umwihariko’ Abatutsi.

Avuga ko  yagaragazaga Abatutsi nk’abanzi b’igihugu badakwiye kubaho.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko muri Gashyantare, 1994 yagiye mu nama uwari minisitiri w’itangazamakuru, Faustin Rucogoza yatumiyemo abayoboraga RTLM bari bayobowe na Felisiyani Kabuga na Ferdinand Nahimana wari umuyobozi w’iyo radio.

Nsanzuwera avuga muri iriya nama nawe yari yitabiriye, Minisitiri Rucogoza yagaragaje impungenge yaterwaga n’imikorere mibi ya RTLM.

Yavuze ko RTLM yateraga urujijo mu Banyarwanda ikanakwirakwiza urwango ‘hagati y’amoko’ mu Rwanda.

Minisitiri w’itangazamakuru icyo gihe  yasabye ko RTLM yareka kumvisha abantu ko ibibazo u Rwanda byaterwaga n’Abatutsi kuko bitari ukuri.

Muri iyo nama kandi Minisitiri Faustin Rucogoza yasabye ko abanyamakuru ba RTLM bareka gukomeza guharabika Abatutsi n’abandi bantu bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe bagamije kubagaragaza nk’abanzi b’igihugu .

Francois Xavier Nsanzuwera yavuze ukuntu ibiganiro bya RTLM byahamagariraga Abahutu gufata Umututsi wese nk’umwanzi ugamije kubagirira nabi.

Uyu mugabo wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika yavuze ko no mu kazi ke yakunze guhura n’ingorane bitewe na Radio, RTLM.

Aba bagabo babwiraga Abanyarwanda ko Abatutsi ari babi bakwiye kwica

Ngo umuyobozi wa RTLM ari we Ferdinand Nahimana yamwibasiye amwihanangiriza ko atagomba kwitwaza akazi akora ngo abe yakurikirana abanyamakuru bakoreraga RTLM.

Ngo nk’umushinjacyaha wa Repubulika yaje gutumiza abanyamakuru ba RTLM kugira ngo bisobanure ku mvugo bakoreshaga.

Yabikoze abisabwe n’uwari  Umushinjacyaha mukuru Nkubito Alphonse Marie.

Abanyamakuru yatumije ni Habimana Kantano na Hitimana Noheli bakoreraga RTLM.

Kuva urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Kabuga ntaragaraga mu rukiko imbonankubone.

Iburanisha ritaha rizaba Taliki 25, Ukwakira, 2022.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version