Minisiteri Y’Abakozi Yatanze Ikiruhuko

Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yatangaje ko ku wa Mbere taliki 17, Kamena, 2024 ari umunsi w’ikiruhuko kubera umunsi mukuru muri Islam witwa Eid Al Adha.

Iryo tangazo riragira riti: “ Bitewe nuko umunsi mukuru wa Eil Al Adha uzaba ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha Abakoresha n’Abakozi bose bo mu Nzego za Leta n’abo mu Nzego z’Abikorera mu Rwanda, ko ku wa Mbere tariki ya 17/06/2024 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza EID AL ADHA”.

Umunsi wa Eid Al Adha ni umunsi ubusanzwe witwa Umunsi w’igitambo.

Uyu munsi Abisilamu bibuka uko Abraham yatambye umuhungu we ho igitambo ariko Imana ikamushimira umutima yari agize ahubwo ikamuha umwana w’intama ngo abe ariwe atamba.

- Advertisement -

Ni igikorwa cyashimishije Imana kuko byerekanye uko ukwizera kwe kwanganaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version