Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyitozo Ingabo Z’u Rwanda Na Polisi Zarimo Muri Uganda Yarangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imyitozo Ingabo Z’u Rwanda Na Polisi Zarimo Muri Uganda Yarangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2022 1:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda byatangaje ko kuri uyu wa 15, Kamena, 2022 ari bwo imyitozo  yahuzaga ingabo zo mu Karere yiswe Ushirikiano Imara 2022 yarangiye.

Ni imyitozo igamije kongerera ingabo zo muri aka karere ubumenyi mu bikorwa byo kurinda inkiko zabyo ariko harimo n’ubufatanye bwa buri gihugu kugira ngo hatagira ibihungabanya igihugu kimwe bishyigikiwe n’ikindi gihugu.

The 12th EAC Armed Forces Field Training Exercise After Action Review has successfully ended in Jinja today. This marks the end of all the activities of the exercise. pic.twitter.com/V7rmjfPvXP

— Defence Spokesperson (@UPDFspokespersn) June 15, 2022

Ibihugu byitabiriye iyi myitozo ni u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo,  u Rwanda, Uganda na Tanzania.

U Rwanda rwoherereje yo abasirikare bayobowe na Brig General Denis Rutaha ndetse n’abapolisi bayobowe na Assistant Commissioner of Police ( ACP) David Rukika.

Brig Gen Denis Rutaha
ACP David Rukika

Baba abapolisi baba n’abasirikare mbere y’uko burira indege babanje guhabwa amabwiriza n’abayobora aho bibukijwe ko ikinyabupfura, umurava ari byo bigomba kubaranga, bakirinda kuzasiga u Rwanda icyasha ahubwo bakazacyura inganji.

Umunsi wo gutangiza iriya myitozo ku mugaragaro witabiriwe n’umugaba w’ingabo z;u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Kuri iyi nshuro abasirikare bitabiriye ariya mahugurwa bibukijwe gukorana bya hafi kugira ngo bafatanye gucungira umutekano akarere ibihugu byabo biherereyemo.

Ibi ariko ni icyifuzo kimaze igihe ariko kitaragerwaho kubera imitwe y’iterabwoba ibarizwa muri aka gace.

Iyi mitwe ituma umuhati wa Politiki wo gutuma aka karere gatekana utagerwaho ahubwo kagahora mu ntambara z’urudaca.

Aho ingabo za Uganda zikambitse
Iza Sudani y’Epfo
Izo muri Tanzania
TAGGED:AbapolisiAbasirikarefeaturedImyitozoMugangaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bwongereza Burashaka Kuva Mu Rukiko Rw’u Burayi Rw’Uburenganzira Bwa Muntu
Next Article Mu Byumweru Bike Biri Imbere Abimukira Bazoherezwa Mu Rwanda- Priti Patel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?