Imyumvire Ishingiye Ku Muco Mu Bikomeje Kubangamira Uburinganire

Inzego zitandukanye zagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kurushaho kumvikanisha ihame ry’uburinganire, kuko kumvikana nabi kwaryo bigira ingaruka mu mibare y’abashakanye n’imibereho y’ingo.

Kuri iki cyumweru Perezida w’ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga amategeko (FFRP), Beline Uwineza, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yahisemo kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, abahungu n’abakobwa mu rwego rwo guca ubusumbane.

Mu kiganiro kuri RBA, yavuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byinjizwe muri politiki na gahunda za Leta zigamije guteza imbere Igihugu mu buryo burambye, hagamijwe ko Abanyarwanda bose bagira uruhare mu iterambere ritagira uwo riheza.

Yakomeje ati “Kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango bigomba kujyana n’ubwuzuzanye, ubwumvikane n’ubufatanye busesuye bw’abawugize, buri wese agakuramo inyungu zo kugira uruhare no kugerwaho n’ibyiza by’ iterambere ry’umuryango igihugu cyifuza.”

- Advertisement -

Yavuze ko abantu bagomba guhindura imyumvire ishingiye ku muco, yatoje abantu ko hari inshingano zireba umugore izindi zikareba umugabo kandi zitari karemano.

Ati “Ahubwo bakwiye gufatanya ntihagire uvuga ngo umugabo ntateka, ntafura imyenda, ntarera abana, n’ibindi.”

Maitre Munyankindi Monique wari uhagarariye Urugaga rw’Abavoka, yavuze ko bagira uruhare mu gusobanurira abaturage amategeko kandi ko bigenda bitanga umusaruro mu guhindura imyumvire ku ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu muryango.

Yavuze ko kudasobanukirwa inyungu ziri mu mategeko ariho cyane cyane ayerekeye umuryango bituma hari n’abantu bamwe bashakana mu buryo butemewe n’amategeko bityo bikaba byaba intandaro y’amakimbirane mu muryango.

Ati “Imyumvire n’imigirire bishingiye ku muco bituma ihame ry’uburinganire ritumvikana neza kuri bamwe, ibi bigatera amakimbirane hagati y’abashakanye.”

Yavuze ko urugaga rw’Abavoka rukorana n’izindi nzego za Leta mu kwigisha Ihame ry’Uburinganire mu muryango ndetse no gutanga ubufasha mu mategeko kubagizweho ingaruka n’amakimbirane n’ihohorerwa rikorerwa mu muryango.

Depite Uwineza Beline yavuze ko mu bikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko byo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, hakorwa igenzura ryo kureba uko ihame remezo ry’Uburinganire ryubahirizwa n’uko inzego zitandukanye zigira uruhare mu kurimenyekanisha mu baturage, hagatangwa n’ibitekerezo.

Abatanze ikiganiro bashishikarije abaturage kwirinda amakimbirane aturuka ku myumvire mibi ku Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzizanye ahubwo bakimakaza umuco wo kumvikana, kujya inama no gufatanya muri byose mu miryango yabo kugirango babashe kugera ku iterambere rirambye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version