Inama Elon Musk Agira Urubyiruko Ngo Ruhange Imirimo Y’Ejo Hazaza

Uyu mukire wa mbere ku isi avuga ko mu gihe kiri imbere urubyiruko rugomba kujya ruhitamo amasomo yo guhanga ibintu bishya ariko bikorerwa mu nganda. Yemeza ko akazi gashingiye ku buhanga nka buriya ari ko kazaba gacyenewe kurusha uko abantu basanzwe bakenera akazi gasaba kwandika ku mpapuro.

Musk yavuze ko ubuhanga bukoresha imashini( artificial intelligence) ari bwo buzaba buyoboye isi yo mu myaka micye iri imbere.

Mu nama iherutsse guterana yigaga ku mikorere y’imashini zikora gihanga yiswe World Conference on Artificial Intelligence,  Bwana Elon Musk yavuze ko mu nganda zo mu gihe kiri imbere, hari ibintu bizaba bitagikoreshwa intoki ariko nanone ngo abantu bazagorwa no kumenya uko bakwitwara imbere ya ziriya mashini.

Bizabagora kubera ko hari abo ziriya mashini ‘zizaba zirusha ubwenge.’

- Advertisement -

Ikindi kizagora abantu ni ukumenya uko ziriya mashini baziha umurongo zigenderaho.

Zizakora akazi kabo ariko nabo basigarane akazi ko kuziyobora.

Kuri Elon Musk ikindi kibazo kizaba ho ni uko hari imashini zimwe zizaba zifite ubushobozi bwo kwikorera ubuhanga bwitwa software zizazifasha gukora, bityo hakaba hibazwa niba abahanga bamwe mu ikoranabuhanga batazatakaza akazi.

Bisa no gukora ikintu ejo kikabuza amahirwe cyangwa kikayabuza abandi bafite ubuhanga nk’ubwawe.

Hari ikindi kibazo cyo kuzamenya uko abantu hagati yahoo bazaba babanye.

Imashini zizi ubwenge zizatuma abantu basa n’abatakaje umwimerere w’umubano hagati yabo, imashini zihinduke nka babyara b’abantu.

Ikoranabuhanga ryo gufasha abantu kubana hagati yabo no kumenya uko babana n’imashini zikora gihanga, niryo rizaba rifite isoko mu gihe kiri imbere.

Elon Reeve Musk niwe muntu ukize kurusha abandi ku isi muri iki gihe.

Elon Reeve Musk niwe muntu ukize kurusha abandi ku isi muri iki gihe.

Niwe mukire wa mbere ku isi kandi ukiri muto.

Ubu afite imyaka 50 y’amavuko, akaba akomoka muri Afurika y’Epfo ahitwa Transvaal muri Pretoria.

Asanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ubwa Canada.

Afite abagore babiri n’abana barindwi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version