Miss World 2021 Yasubitswe Igitaraganya

Ubuyobozi bwateguye irushanwa rya Miss World 2021 ririmo kubera muri Puerto Rico bwarisubitse ku munota wa nyuma, kubera ubwandu bwa COVID-19 bwibasiye abaryitabiriye.

Ni irushanwa rihurije hamwe abakobwa 97 bo hirya no hino ku Isi, u Rwanda ruhagarariwe na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace.

Icyemezo cyo gusubika iri rushanwa cyatangajwe kuri uyu wa Kane habura amasaha make ngo habe ibirori bikomeye cyane byo kurisoza.

Cyafashwe nyuma y’inama yahuje abahanga mu by’ubuvuzi n’ibiyanye na za virus bahawe akazi kugira ngo bakurikirane irushanwa rya Miss World 2021, hamwe n’ibiganiro n’inzego z’ubuzima za Puerto Rico.

- Advertisement -

Itangazo rikomeza riti “Icyemezo cyafashwe n’abategura irushanwa ni ukwimura umunsi wa nyuma ukurikiranirwa hirya no hino ku isi uzabera muri Puerto Rico Coliseum Jose Miguel Agrelot, mu minsi 90 iri imbere.”

Abategura irushanwa bavuze ko hafashwe ibyemezo byo gukaza amabwiriza yo kwirinda mu nyungu z’abitabiriye irushanwa, abarimo gutunganya irushanwa n’abazarikurikirana.

Bakomeza bati “Ariko nyuma y’ubwandu bwiyongereye bwemejwe muri iki gitondo, nyuma yo kuganira n’inzego z’ubuzima hafashwe icyemezo cyo kurisubika.”

Abitabiriye iri rushanwa bose bahise bashyirwa mu kato mu gihe bategereje kongera gupimwa.

Itangazo rikomeza riti “Umunsi wonyine abitabiriye irushanwa n’abarimo kurikoramo bose bazaba bemejwe n’inzego z’ubuzima n’abajyanama ko nta kibazo basigaranye, nibwo abitabiriye irushanwa n’abarimo gufasha mu migendekere myiza yaryo bazasubira mu bihugu byabo.”

Julia Morley uyobora Miss World Ltd yatangaje ko bategereje umunsi abarimo guhatana bazabasha gusubira mu irushanwa.

Hari amakuru ko icyemezo cyogusubika irushanwa cyafashwe nyuma y’uko abantu 17 mu bitabiriye irushanwa n’abarimo kurikoramo banduye COVID-19.

Mu batahuweho ubwandu harimo Manasa Varanasi wegukanye ikamba rya Miss India World 2020.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version