Uvura Abagore N’Abana Asaba Abarwayi Kujya Bumva Ko Muganga Ntako Aba Atagize

Hari indirimbo y’umuhanzi Masabo Juvénal ivuga ko mu bitaro ari kwa muganga kandi ngo barasanasana iminsi ikicuma. Nibyo koko barasanasana. Umwe muri abo bahanga basanasana umuntu iminsi ikicuma ni Dr Bonfils Muhirwa uvura indwara z’abana n’abagore mu Bitaro bya Nyamata.

Mu rwego rwo kumenya muri rusange uko umunsi wa muganga uba uteguwe, Taarifa yabajije uyu muganga uko uwe awutegura atubwira ko kuvuga ngo umunsi we uteguwe mu buryo budashobora guhinduka, byo bitakunda.

Impamvu ngo ni uko niyo yaba arwamye aruhutse, aba atemerewe gukuraho telefoni kuko aba ashobora kwitabazwa.

Ngo kuba muganga ni ukwiyemeza ko umwanya munini w’ubuzima bwawe, uzawukoresha utabara abandi.

- Advertisement -

Ikindi kibazo muganga agira cyane cyane abita ku bana n’ababyeyi ni uko muri ya mvune yose bagira, usanga umushahari ari muto, bagakora bisa n’ubwitange.

Dr Muhirwa ati: “  Umushahara wo sinavuga ko uhagije. N’ubwo bigoye kubona umushahara unyura nyirawo, ariko nk’umu-gynecologue, we ubona ko umushahara uba ari muto ugereranyije n’imvune z’akazi no kwigomwa izindi gahunda zisanzwe z’ubuzima bya hato na hato cyane cyane ko akazi kacu kadatuma agira umwanya wakwita uwutari uw’akazi.”

Yatubwiye ko uretse kuba gahunda zabo ziba zicucikitse, hari n’ubwo agira atya akumva umuntu runaka aramuhamagaye amugisha inama y’icyo yakora ku kibazo runaka umugore we cyangwa umwana agize.

Ibi nabyo byongerera muganga imvune no kutaruhuka neza mu mutwe.

Ati: “ Hejuru y’ibi hakaniyongera ho ko n’umurwayi ubwe ashobora kuguhamagara hari ibyo akugishaho inama cyangwa se agira ngo umufashe muri ‘orientation’ y’ikibazo runaka agize.”

Ku rundi ruhande, Dr Bonfils Muhirwa avuga ko nta kintu gishimisha muganga nko kubona umurwayi avurwa agakira.

By’umwihariko, abaganga bita ku ndwara z’abana n’abagore, bashimishwa no kubona umuryango wari warabuze urubyaro kubera ikibazo runaka, muganga agira uruhare mu gutuma gicyemuka, umugore agasama, bakazahamagara muganga ‘bamubwira ko byaciyemo.’

Dr Muhirwa avuga ko we nka muganga ashimishwa n’uko yabonye ikibazo runaka umuntu afite akagira uruhare mu gutuma gicyemuka hanyuma umugore agasama.

Inama aha abarwayi…

Uyu muganga ukorera mu bitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera asaba abarwayi cyange cyane abacyenera serivisi ze ko n’ubwo hari ibyo bashobora gukora kugira ngo bavure umugore cyangwa umwana ufite ikibazo runaka ariko ntigicyemuke ngo bakire, burya ntako muganga aba atagize.

Ngo n’iyo bitagenze neza  umurwayi ntabone services nk’uko yabyifuzaga, muganga aba yakoze iyo bwabaga ariko bikanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version