Kicukiro: Umugore Ukekwaho Kwica Umwana Akamuta Mu Ngunguru Yasabiwe Burundu

Imwe mu nkuru z’ubugizi bwa nabi zavuzwe mu mwaka wa 2022 ni iy’umugore ukurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka itanu akamujugunya mu ngunguru. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.

Umugore witwa Marie Chantal Mukanzabarushimana amaze igihe ashinjwa n’ubushinjacyaha kwica umwana w’imyaka itanu yari abereye Mukase witwaga Elsie Akeza  umubiri we akawujugunya mu kigega cy’amazi.

Byabereye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Taliki 20, Mutarama, 2022 nibwo mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Kicukiro habereye urubanza  ubushinjacyaha buregamo Nyiranzabarushimana uruhare mu rupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba.

- Advertisement -

Mbere gato y’uko uru rubanza rugangira, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwabwiye Taarifa ko hari impamvu zikomeye zitumye bikekwa ko hari abantu bagize uruhare mu rupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba.

Ubwo uriya mwana yapfaga, byari byabanje kuvugwa ko yaguye mu kidomoro cyarimo litiro 200 z’amazi.

Yaguye kwa  Se wabanaga na Mukase[w’uyu mwana] mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

Akeza Elisie Rutiyomba yari asanzwe afite Nyina ariko utarabanaga na Se.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version