Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Perezida Kagame Atanga K’Ukudaheranwa N’Ibibazo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inama Perezida Kagame Atanga K’Ukudaheranwa N’Ibibazo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 May 2023 6:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri biga mu ishuri ry’imari rya Kaminuza ya Harvard ko burya umugabo ari ukubitwa hasi n’ibibazo ariko ntiyemere kuhahera.

Yari yakiriye itsinda ryabo mu Biro bye, Village Urugwiro.

Kagame avuga ko umuntu, muri kamere ye, ahura n’ibibazo by’uburyo bwinshi kandi hari ubwo bimugusha akagera k’ubutaka.

Icyakora, avuga ko uko ibyo bibazo byaba bingana kose, icy’ingenzi ari uko uwo byakubise hasi, yeguka ntaheranwe nabyo.

Ati: “ Isomo rya mbere…Utitaye ku ngingo y’uko ibibazo runaka byagukubise hasi ndetse hasi cyane, icy’ingenzi ni ukutemera guhera hasi. Shaka uko uhava byanze bikunze.”

Yababwiye ko n’u Rwanda naryo rwaciye muri iyo nzira kuko hari igihe rwigeze kuba umusaka, ntihagira ikintu gisigara gihagaze.

Perezida warwo yabwiye abo Banyamerika ko Abanyarwanda banze ko igihugu cyabo gikomeza kurambarara barahaguruka barakora bakigeza aho kigeze ubu.

Icyo gihe ngo abantu bageraga mu Rwanda cyangwa abarureberaga ahitaruye bibazaga niba igihe kizagera rukeguka.

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Si abanyamahanga gusa babivugaga, ahubwo ngo n’Abanyarwanda barabyibazaga.

Paul Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko Abanyarwanda basanze nta kindi cyatuma beguka kitari kwihesha agaciro, bakumva ko igihugu ari icyabo, ko bagomba kukivana ahabi bakagisukura kigasigara ari umucyo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwari rukeneye ibintu by’ibanze byarufasha kweguka kugira ngo rweme.

Muri byo harimo ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda, bakumva ko bari mu gihugu cyabo aho babyuka bakajya ku ishuri, aho bahinga bakeza, bakabona amafunguro kandi bakivuza.

Perezida Kagame yabwiye abashyitsi be ko kugira ngo ibyo byose bishoboke, byabaye ngombwa ko abayobozi b’u Rwanda bakorana n’abaturage, bakumvikana igikwiye, bakagikorana kikagerwaho.

TAGGED:AbanyamerikaAbanyarwandaAbanyeshurifeaturedIbibazoKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turahirwa Moses Yakatiwe Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Next Article U Rwanda Na DRC Congo Bemeranyije Kuri ‘Ejo Hazaza’ H’Impunzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?