Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inama Umuhanga Aha Guverinoma Y’u Rwanda Mu Gutegura Ba Rwiyemezamirimo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inama Umuhanga Aha Guverinoma Y’u Rwanda Mu Gutegura Ba Rwiyemezamirimo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2023 2:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Jean Paul Mvogo ni umwarimu wa Politiki muri imwe muri Kaminuza zo mu Bufaransa, SciencesPo, Paris. Avuga ko kugira ngo u Rwanda ruzagire ba rwiyemezamirimo beza b’ejo hazaza, ari ngombwa ko abana bakiga mu mashuri abanza bigishwa kuzigama no gukoresha neza umutungo.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwitabira inama yahuje abakora mu rwego rw’uburezi barimo abo muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi, abo muri Minisiteri y’uburezi n’abandi.

Inama yahuje bariya bahanga yitwa Bettering Entrepreneurial Training In Africa, ibera muri Kaminuza ya AIMS iri mu Murenge wa Niboye, Akagari ka Nyakabanda  mu Karere ka Kicukiro.

Intego y’iyi nama y’umunsi umwe yari ugukangurira abanyeshuri ba Kaminuza gutangira gutekereza uko bazahanga imirimo, ibyo bitekerezo bikabazamo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Ni umushinga Kaminuza ya SciencesPo na AIMS uterwa inkunga na Mastercard Foundation. ugamije ko abanyeshuri batangira gutegura uko baba ba rwiyemezamirimo kandi bigatangira bakiri ku ishuri.

Dr. Jean Paul Mvogo ukomoka muri Cameroun avuga ko ubusanzwe kwiyemeza kuba rwiyemezamirimo ari ikintu umuntu akwiye gutozwa hakiri kare kugira ngo azabikurane.

Avuga ko abantu badakwiye kugira impungenge z’uko nibashora imari bashobora kuzahomba, ahubwo bakamenya ko iyo umuntu ahombye abikuramo isomo.

Ati: “ Abantu ntibari bakwiye gutinya guhomba kuko bashoye ahubwo bakwiye kujya bagerageza bikanga cyangwa bigakunda.”

Yasabye Leta y’u Rwanda gukomereza mu mujyo wo gufasha abakiri bato kugira ubumenyi bwo kwizigamira.

Ngo nibyo byafashije abatuye ibihugu nka Singapore, Amerika…kwiteza imbere, bikaba bigeze aho biri ubu.

Abanyeshuri bitabiriye iriya nama basabye abarimu babo n’abandi babatanze mu kazi ko kwiyemeza imirimo no kwiteza imbere, kubaba hafi bakabaha inama zifatika zizatuma batinyuka.

Bavuga ko n’ubwo kuba rwiyemezamirimo ari ukwiyemeza byinshi kandi bigoye, ariko ngo icy’ingenzi ni ukugira abajyanama beza kandi buri wese agashora aho abona amahirwe.

Umuyobozi muri Kaminuza nyafurika y’imibare na siyansi( AIMS) ushinzwe amasomo witwa Dr. Blaise Tchapnda avuga ko bateguye iriya nama bagamije kwigisha urubyiruko rw’Afurika uko rwakwihangira imirimo kandi ayo masomo akaguka ntagume mu Rwanda ahubwo akagera n’ahandi.

Dr. Blaise Tchapnda

Ni igikorwa kizakorwa muri Cameroun, Ghana na Senegal.

Uwari uhagarariye Minisiteri y’uburezi witwa Dr.Fabien Habimana yashimye ko za Kaminuza zihuje kugira ngo ziganire uko abazigamo batangira gutekereza kuzaba ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza.

Avuga ko bimwe mu byerekana ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye iyi gahunda ari uko yashyizeho ibigo nka Rwanda TVET Board n’ibindi bigo bifasha urubyiruko kwiga ubumenyi ngiro no kumva ko kwihangira imirimo bishoboka.

Dr.Fabien Habimana yashimye ko za Kaminuza zihuje kugira ngo ziganire uko abazigamo batangira gutekereza kuzaba ba rwiyemezamirimo

Abanyeshuri bitabiriye iriya nama ni abo muri za Kaminuza zitandukanye zirimo Africa Leadership Univeristy, Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Melon Univeristy na Kaminuza nyafurika y’imibare na Siyansi, AIMS.

Dr. Jean Paul Mvogo yigisha i Paris mu Bufansa muri Kaminuza bita SciencePo, Paris.

SciencesPo, Paris ni Kaminuza yigenga ikorera ahitwa Saint-Germain-des-Près hafi y’Inzu ndangamurage ikomeye ku isi yitwa Musée de Louvre.

Aha kandi niho iyi Kaminuza yashingiwe mu mwaka 1872.

Mu gice yubatswemo, niho hari imwe muri Kiliziya Gatulika za kera cyane mu Bufaransa kuko yashinzwe mu mwaka wa 543 Nyuma ya Yezu Kristu, ni nyuma y’imyaka mike ubwami bw’abami bw’Abaromani busenyutse.

Abari bitabiriye iyi nama bafashe ifoto rusange

Indi nkuru wasoma:

Ikindi U Rwanda Rwakwigira Kuri Singapore

TAGGED:featuredImibareKaminuzaRwandaRwiyemezamirimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakiriye Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Bya Ukraine
Next Article Ashima Ko Abanyarwanda Barenze Ibibi Byinshi Bahitamo Iterambere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?