Kicukiro: Ahazabera Expo 2020 hazashyirwa station ya Polisi

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Ukuboza, 2020 kigamije gusobanura uko Expo 2020 izakorwa.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’izindi nzego zirimo abikorera ku giti cyabo n’abo muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Abazitabira ririya murikagurisha bazishyura bakoresheje ikorabuhanga mu bigo bya MTN na Airtel.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera avuga mu rwego rwo gucungira abaturage umutekano, Polisi iteganya kuzashyira station ahasanzwe hakorerwa ririya murikagurisha, ikazafasha abaturage kuyigezaho ibirego cyangwa ikindi cyose bakeneramo umusanzu wayo.

- Advertisement -

Polisi kandi izahashyira ibikoresho byo kuzimya inkongi, mu rwego rwo kwitegura gutabara bibaye ngombwa.

Kuri station ya Polisi izaba yashyizwe i Gikondo ahazabera ririya murikagurisha, abaturage bazajya bajya kuhashyira ibyangombwa byatakaye cyangwa kuhashakira ibyo bataye.

Ku rundi ruhande ariko, Commissioner of Police John Bosco Kabera avuga ko abaturage bazitabira ririya murikagurisha bagomba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ati: “Kuba imurikagurisha ribaye ntabwo bikuyeho ko COVID-19  ikiriho. Bivuze ko hazakomeza kubahirizwa ingamba zo kuyirinda  nk’uko Polisi  imaze amezi arenga icyenda igenzura iyubahirizwa ryayo.”

Kugeza ubu abacuruzi barangije kwiyandikisha ko bazamurika ibyo bakora ni 373.

Ibigo bikora bikanacuruza ibinyobwa bisambuye ari byo BRALIRWA na Skol ntibizitabira.

Imurikagurisha mpuzamahanga zizatangira ku wa Gatanu taliki 11, Ukuboza, 2020, rikazamara ibyumweru bitatu

Umuntu uzashaka kugura ticket  akoresheje Airtel Money azakanda  *500*4*6 n’aho uzashaka kugura akoresheje MTN Mobile Money azakoresha *182*3*3.

Buri  mucuruzi uzaza muri Expo azahabwa ‘account’ ya MoMo Pay  abakiliya bazamwishyuriraho.

Umuturage uzagira ikibazo agakenera kwifashisha Polisi azahamagara kuri Nomero: 0788311177.

Umwana utarengeje imyaka 12 y’amavuko ntiyemerewe kwinjira mu imurikagurisha.

Commissioner of Police John Bosco Kabera mu kiganiro n’abanyamakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version