“Inda Yavuyemo Inshuro 4, Umwana Aboneka Ku Ya Gatanu”

Urubyaro ni impano ya mbere ku muntu wagize ubushake bwo kubaka urugo. Ni amahirwe ariko umuntu atigenera, kuko hari benshi bagendana agahinda ko kutagira ababakomokaho.

Uburyo bwo kuba inda yavamo bitari ku bushake bw’umuntu buhabwa inyito nyinshi mu buryo bwa kiganga. Kuri iyi nshuro turibanda kuri ‘Miscarriage’, uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) risobanura ko ari ukuba inda yavamo itararenza ibyumweru 28.

Ubu ni ubuhamya bwa Inamahoro Jeanne D’Arc na Aimable Ntihemuka. Bombi bavuga ko ari impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda guhera mu 2016.

Baheruka kubusangiza Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma yo kubitaho bakabona umwana nubwo habuze gato ngo abace mu myanya y’intoki.

- Advertisement -

Ni ibaruwa ndende Inamahoro ashimiramo byimazeyo biriya bitaro, ku buryo mu bintu bifatika ngo  atabona icyo yitura abaganga bamufashije.

Uyu muryango utangira uvuga ko imyaka icumi ishize yabaye iy’ibigeragezo byahoraga byisubiramo, kuko mu gihe babaga bategereje urubyaro, inda zavagamo. Byabaye inshuro enye !

Ni ibintu byari bigoye kwakira nko ku wundi muntu wese, ku buryo nubwo iyo umaze gukuramo inda abaganga bagusaba gutuza umubiri ukaruhuka, ako gahinda ubwako katatumaga bagoheka.

Bakomeza bati “Ni yo yari inkuru ku nshuro zose habagaho gutwita. Twakomezaga kwizera ko wenda bizahinduka, ariko guhera igihe inda yasamirwaga kugeza ivuyemo, inkuru yakomezaga kugenda yisubiramo.”

Muri ibyo bihe ngo batangiye kumenyera ko batagomba kwitega ibintu bikomeye, muri make batakaza icyizere kuko bumvaga ko igihe habayeho gusama, byanze bikunze bizarangirira mu marira nko ku nshuro zabanje.

Ni ibitekerezo bari bafite kugeza ku wa 11 Gicurasi uyu mwaka.

Muri icyo gihe Inamahoro yari atwite, isuzuma rya muganga riza kugaragaza ko nta kabuza inda atwite nayo izavamo.

Ati “Nanone, ku nshuro ya gatanu. Kuvuga ko twabaye nk’abakubiswe n’inkuba ntibyaba bihagije, kubera ko inshuro zose twari tumaze guca muri ibi bintu twakomezaga kwibwira ko kuri iyi nshuro wenda bizahinduka.”

Umugore yashyizwe mu bitaro, muri icyo gihe yivurizaga ku bwishingizi bwa Britam. Gusa nyuma y’ibyumweru bibiri icyo kigo cyahagaritse kumwishingira.

Byari ibihe biteye ubwoba kuri bo nk’umuryango w’impunzi, udafite andi mikoro.

Inamahoro yakomeje ati “Ibintu byabaye bibi kurushaho mu cyumweru cya 28 cyo gutwita, ubwo nabyaraga igihe kitageze, bambaze, nyuma yo kugira ikibazo mu mura. Numvise ncitse intege, ariko kuba nari nzi ko umwana wanjye ariho kuri iyi nshuro, byarankomeje.”

Umwana wabo yahise ashyirwa muri serivisi zo kwita ku bana bavutse imburagihe (Neonatal Intensive Care Unit, NICU).

Byatumye amafaranga bagomba kwishyura ibitaro atumbagira cyane, mu gihe nyuma yo kuvanwa muri NICU umwana yagombaga gukomeza kwitabwaho mu bitaro by’abana.

Uburyo bwari busigaye bwari ukwitabaza ubuyobozi bw’ibitaro, gusa icyizere cyari gikeya bijyanye n’igihe bari bamaze mu bitaro.

Yakomeje ati “Ntabwo nabona uko nshimira Dr. Jean Paul Byiringiro, umuganga wamvuraga hamwe n’itsinda rye, batigeze bahagarika kuzuza inshingano zabo nk’abaganga n’abaforomo, bakanereka umuryango wanjye nanjye ubwanjye impuhwe mu gihe cyose twahagumye.”

“Yarwanye ku buzima bwanjye n’ubw’umwana wanjye, ndetse arengaho ajya mu kudushakira inkunga kugira ngo tubashe kwishyura fagitire zo kwa muganga. Ni gute koko twazabasha kwitura ibi bikorwa by’ubugiraneza?”

Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu umwana ameze neza, ndetse iminsi y’ubwigunge bamaze kuyisiga inyuma.

Ni iki gitera inda kuvamo? 

Biragoye kurondora impamvu zose.

Ubushakashatsi buheruka gutangazwa mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, The Lancet, bwasesenguye abantu miliyoni 4.6 bari batwite mu bihugu birindwi bitandukanye. Bwerekanye ko nibura 15% by’inda birangira zivuyemo.

Ni ikibazo kugeza ubu kitazwi urwego kiriho mu buryo ntakuka, ariko umuryango March of Dimes wemewe ku rwego mpuzamahanga ukora cyane ibijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, na wo uheruka gutangaza ko biriya byago, abagore batwite hagati ya 10-15% babigendana.

Muri abo bose, 1% aba afite ibyago ko niba inda ya mbere ivuyemo, n’izindi bishobora kuba uko.

Zimwe mu mpamvu zagaragajwe ko zishobora kongera ibyago byo gukuramo inda ni igihe umuntu ayitwaye afite munsi y’imyaka 20, ni ukuvuga umubiri we utarakomera, cyangwa igihe ayitwaye arengeje imyaka 40.

Ibyo byago kandi bishobora gushingira ku kuba umuntu utwite afite ibilo bike bikabije cyangwa byinshi cyane, akora amasaha menshi y’ijoro nturuhuke neza, kunywa itabi cyangwa inzoga nyinshi.

Ashobora no kuba arwaye diabete cyangwa bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko igihe umuntu yakuyemo inda akenera ubufasha burimo kwitabwaho bihagije n’abaganga mbere yo kongera gusama, ku buryo icyo gihe kigera umubiri we umeze neza.

Harimo kandi kwisuzumisha kenshi igihe umugore yasamye kugira ngo agirwe inama, kubanza gusuzumisha neza umura mbere yo gusama, cyangwa kwisuzumisha niba imisemburo iringaniye ku buryo itabangamira gutwita.

Ubushakashatsi ariko bwagaragaje ko abantu 75% inda zavuyemo baba bagifite amahirwe yo gutwita neza ku nshuro ikurikira.

Ni nayo mpamvu igihe inda ivuyemo, abashyingiranywe bagirwa inama yo kudacika intege, bakagerageza nanone hatabayeho isuzuma ry’abaganga rihambaye.

Ibyo bikajyana n’ubufasha butangwa mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kubera ko byagaragaye ko igihe inda ivuyemo abantu bashobora kugira ukwiheba gukabije, cyane ko hari igihe biteza imibanire mibi mu bashakanye.

Ibyo bikaba byanongera ibyago byo kwiyahura cyangwa irindi hungabana.

Umugore witwa Charlotte wo mu Bwongereza aheruka kubwira BBC ko nyuma y’uko inda yari imaze kuvamo inshuro umunani, yaje gusama impanga, mu gihe yibwiraga ko zo zizavuka nabwo birangira inda ivuyemo.

Yatangiye kugerageza kwiyahura, gusa umugabo we amuba hafi.

Yarihanganye, mu mwaka ushize aza kubyara umuhungu kandi ubu ameze neza.

Inkuru ya Inamahoro n’umugabo we kimwe n’iya Charlotte, ni igihamya ko nyuma y’ibyo bibazo byose byo kuba inda zavamo, amahirwe aba agihari yo kubona urubyaro.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version