Upfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Kuri X Yiyita Gitifu Sebatware Yamenyekanye

Uwo ni Alfred Antoine Uzabakiliho umaze igihe akoresha amazina ya Gitifu Sebatware kuri X akibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bweruye.

Ibigo bikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikanashakisha abayigizemo uruhare byamaze igihe kirekire bigenzura neza niba uwo Gifitu Sebatware ari uwo yiyita we koko cyangwa niba afite andi mazina.

Igenzura rifatika ryaje kumenya amazina ye bwite n’isura ye haba kuva kera akari muto mu gihe cya Jenoside ndetse n’isura ye muri iki gihe.

Mu minsi ishize hagaragaye ifoto ye afite ubuhiri ari kuri bariyeri afasha Se witwa Bernard Uzabakiliho mu gutahura Abatutsi bahungishaga amagara yabo kugira ngo baticwa.

- Kwmamaza -

Bariyeri zashyirwaga ahantu Interahamwe zabaga zizi ko ari ihuriro ry’imihanda kugira ngo Abatutsi bahaca bahunga bafatwe bicwe.

Abakurikiranye ibya Uzabakiliho wiyita Gitifu Sebatware kuri X bavuga ko aba ahitwa Aalst mu Bubiligi, akaba umuhanga mu ikoranabuhanga ukorana n’ibigo bitandukanye birimo na Banki y’Isi.

Yakoze ahantu hatandukanye hamuhembye menshi, aho hakaba mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda, muri Nigeria, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ahandi.

Alfred Antoine Uzabakiliho ni umuhanga kandi mu ndimi kuko azi Ikinyarwanda, Igiswayili, Icyongereza n’Igifaransa, ariko ibyo akabyongeraho urwango afitiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kuyipfobya avuga ko habayeho ebyiri.

Alfred Antoine Uzabakiliho ni umuhanga kandi mu ndimi kuko azi Ikinyarwanda, Igiswayili, Icyongereza n’Igifaransa.

Akunze kandi kugaragara amwaza cyangwa annyega abayirokotse byose akabikora yibwira ko atazamenyekana.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bibabaje kubona yikinga ku buhanga afite akabashinyagurira kandi azi neza uruhare yagize mu kaga bahuye nako.

Hari uwatubwiye ati: “Uzabakiliho ni umwe mu bantu bakoresheje ikoranabuhanga bakagoreka amateka, bakabeshya amahanga kandi bagatoneka ibisebe by’abo Jenoside yanegekaje”.

Umwe mu bakora mu nzego z’ubutabera yabwiye Taarifa ko niba uwo mugabo yibwira ko mudasobwa na murandasi bizatuma atagezwa imbere y’ubutabera, yaba yibeshya cyane.

Gitifu Sebatware akiri umwana kuri bariyeri afite ubuhiri.

Andi makuru avuga ko uriya mugabo iyo atari mu kazi, akunze kwicarana n’inshuti ze ahitwa Aalst mu Karere gatuwe n’Ababiligi b’Aba flamand( Flemish region) bagasangira byeri.

U Rwanda rusaba amahanga gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akababuranisha bitaba ibyo akaboherereza u Rwanda rukabiburanishiriza.

Rwibutsa amahanga kandi ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi kandi kidasaza bityo ko kuburanisha abayigizemo uruhare ari inshingano za buri gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version