Gatsibo: Nyina Yapfuye Akimubyara,… Umwana Wakuriye Mu Bibazo Yimwa Amata

Ishimwe yarakuze.

Imyaka ibaye umunani umwana witwa Ishimwe Daniel yemerewe ubufasha ngo yige neza ariko ntibwamugezeho mu buryo bwari bwarateguwe, bidindiza imyigire n’imikurire bye. Nyina yapfuye akimubyara, akurira mu mvune nyinshi…

Mu bika bikurikira, turababwira uko inkunga yari yaragenewe yahagaze, ikaba iyo gukamirwa amata, itungo rwo gufasha ababyeyi be kubona uko bamwitaho ritigeze rigera mu rugo n’ibindi.

Mbere ariko ni ngombwa kumenya uko byagenze mu myaka umunani ishize ubwo yemererwaga ubwo bufasha, hakagenwa n’abazabumugezaho barimo n’ubuyobozi.

Umukecuru wari ufite imyaka 64 mu mwaka wa 2017 akaba yari atuye u mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo yabwiye itangazamakuru ko yapfushije umwuzukuru wari ukimara kwibaruka uruhinja.

- Kwmamaza -

Hejuru yo gukumupfusha, hiyongereyeho ko yapfuye atamubwiye uwo yamubyaranye, ngo byibura azamufashe kurera urwo ruhinja yari agiye kwitaho kandi we n’umugabo we nabo bashaje, batishoboye.

Urayeneza Cécile yavuze ko uwo mwuzukuru we yapfuye ari muto kuko yari afite imyaka 20.

Yaguye muri CHUK  nyuma yo kuhoherezwa n’ibitaro bya Kiziguro bimaze kubona ko ubuzima bwe bumerewe nabi.

Umukecuru Urayeneza Cécile ati: “ Umwuzukuru wanjye yamaze kubyara amererwa nabi cyane batwohereza i Kigali muri CHUK, bucyeye arapfa. Yarinze ashiramo umwuka yaranze kumbwira uwamuteye inda”.

Ubukene bwatumye adashobora gushyingura umwuzukuru we, abura n’ubwishyu bw’ibitaro bwanganaga na Frw 324,000.

Yabitekerereje umwe mu bantu bari aho kwa muganga, undi amuha tike imucyura, atoroka ibitaro atyo.

Mu gahinda kenshi, yavuze ko yasize asinyiye ibitaro ko ari byo bizamushyingura, ariko abikorana agahinda kenshi.

Kurerera umwuzukuruza mu bukene…

Ruribikiye n’umugore we Urayeneza bakoze uko bashoboye barera umwuzukuruza wabo.

Urayeneza Cécile yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’igihe gito, yagiye kubona abona umuganga wo mu bitaro bya Kiziguro na mugenzi we wo mubya CHUK bamuzaniye umwuzukuruza we ngo amwiteho.

Kubera ko ideni yari afitiye ibitaro ryari rinini, yitabaje ubuyobozi bw’inzego z‘ibanze ngo bumufashe kuryishyura, ariko ‘buranga’.

Mu kiganiro yahaye bagenzi bacu ba IGIHE mu mwaka wa 2017 ubwo yagwirirwaga n’ibyo byago, yagize ati: “Nagiye ku Kagari mbonana na gitifu musaba ko bamfasha, ambwira ko nta bushobozi buhari, ansaba kujya ku Murenge, ngeze yo barambwira ngo nintahe bazansubiza. Igisubizo naragitegereje ndakibura. Banze kumfasha”.

Ubuyobozi bw’aho uwo mubyeyi yari atuye bwavuze ko butamenye icyo kibazo ndetse ngo n’abakimenye bamwohereje ku rundi rwego ariko ntibamenya uko byaje kurangira.

Nguko uko byari bimeze kugeza icyo gihe!

Nyuma y’imyaka umunani umwana Ishimwe abayeho ate?

Aho imyaka umunani ishiriye, umwana Ishimwe Daniel wakuze atazi Nyina kuko yapfuye akumubyara, ntamenye na Se kuko Nyina atigeze amutangaza, avuga ko yakuze, ubu yiga.

Uwo Taarifa yamusuraga iwabo, yasanze ari gukina na bagenzi be agira bike atubwira.

Yagize ati: “Ubu niga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza. Naje gukina na bagenzi banjye hano munsanze”.

Nyirakuru nawe yaduhaye ikaze iwe, tuganira nawe ari kumwe n’umugabo we umusaza witwa Daniel Ruribikiye.

Ruribikiye Daniel, umugabo wa Cécile Urayeneza, yadutekerereje urugendo rw’ubuzima umwuzukuruza we yaciyemo kugeza magingo aya.

Avuga ko hari inkunga bigeze kwemererwa ngo ibafashe kurera Ishimwe ariko iza guhagarara kubera impamvu avuga ko ‘zitumvikana’.

Yemeza ko aho bari baremerewe gukamisha amata ku mugabo witwa Gasana, barabikora ariko kubera ko abari barabijeje kumwishyura ayo mata kwa Gasana batabikomeje, uyu yageze aho arabihagarika.

Ati: “Ayo mata yagombaga kwishyurwa n’Umurenge kandi Gasana yampaga aka litiro ka mu gitondo n’aka nimugoroba”.

Urayeneza ubwo yahaga uru ruhinja amata nyuma y’uko Nyina apfa.

Ubwo Gasana yajyaga kwishyuza inshuro eshatu bakamwima amafaranga, yageze aho arabihagarika.

Ikibabaje kandi, nk’uko Ruribikiye abivuga, ni uko na VUP yabagamo yaje kuyivanwamo ayimazemo imyaka itatu, ahabwa Frw 18,000 ku kwezi,  aza kuhagarikwa na Obed wari Affaire Sociale[ushinzwe imibereho myiza y’abaturage].

N’ubwo baciye muri izo ngorane zose, Ruribikiye n’umugore we Urayeneza bakoze uko bashoboye barera umwuzukuruza wabo, ubu ameze neza n’ubwo akeneye ubundi bufasha ngo yige amashuri ayageze kure hashoboka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto