Indabo Z’u Rwanda Zizagurishwa Mu Bwongereza Nta Kiguzi Ziciwe

Ubuyobozi bw’Ubwongereza bwatangaje ko indabo zituruka mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba zizajya zigurishwa ku isoko ryabwo nta kiguzi ziciwe, bikazakorwa niyo iyo ndabo zaba zagezeyo zibanje guca ahandi.

Iki cyemezo cyatangajwe taliki 11, Mata, 2024.

Ubusanzwe indabo zageraga mu Bwongereza zigacibwa 8% ariko ayo mafaranga azavanirwaho ibihugu byo muri aka karere ari byo Kenya, Ethiopia, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Ubu bwasisi buzemerwa hagati y’italiki 11, Mata, 2024 kugeza muri Kamena, 2026.

- Advertisement -

Ubwongereza buvuga ko bwashyizeho ubu bwasisi mu rwego rwo kongera urwego rw’ubucuruzi hagati yabwo n’Afurika cyane cyane iby’Uburasirazuba.

Abaguzi bo mu Bwongereza nabo bitezweho kuzabona indabo zimeze neza kandi mu bihe byose by’umwaka.

Mu mwaka w’ubucuruzi wa 2022/2023 u Rwanda rwoherereje amahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni $4.5.

Zoherejwe mu Bwongereza, mu Buholandi, Korea n’ahandi.

Izingana na 66% zoherejwe mu Buholandi izindi zingana na 32% zoherejwe mu Bwongereza.

Igihugu cya mbere muri Afurika cyohereza indabo hanze ni Kenya hagakirikiraho Ethiopia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version