Ramaphosa Arasura Na Uganda

Mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira taliki 15, Mata, 2024 Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa azasura Uganda. Byatangajwe n’Ibiro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ku rukuta rwayo rwa X.

Uruzinduko rwe ruzamara iminsi ibiri.

Nta kintu kiratangazwa Perezida Ramaphosa azaganira na mugenzi uyobora Uganda Yoweli Museveni ariko iyo usesenguye usanga hatazaburamo ibyerekeye umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ni igihugu gihana imbibi na Uganda, ikakigiramo ingabo kandi na Afurika y’Epfo iherutse kuhohereza ingabo zayo mu rwego rwa SADC.

- Advertisement -

Cyril Ramaphosa agiye kujya muri Uganda nyuma y’igihe gito avuye mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yaboneyeho no kuganira na mugenzi we Paul Kagame ku ngingo zireba umubano w’ibihugu byombi harimo n’ibibazo biri muri DRC.

Baganiriye kandi ku cyakorwa ngo viza zongere gukomorerwa ku Banyarwanda.

Azasura iki gihugu mu cyumweru gitaha
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version