U Rwanda Mu Nama Afurika Yifuzamo Ko Imikoranire Na Banki Y’Isi Inozwa

Mu mataliki ya nyuma ya Mata, 2024 ni ukuvuga taliki 28 na 29, i Nairobi muri Kenya hazabera inama izahuza abayobozi ba Banki y’Isi n’ab’ibihugu by’Afurika bihabwa inguzanyo n’iyi Banki.

Amakuru avuga ko u Rwanda ruzitabira iyi nama.

Hagati aho kandi andi makuru avuga ko ibihugu by’Afurika muri rusange bishaka ko ubuyobozi bwa Banki y’isi bwemera ko ibihugu by’Afurika bifite uburenganzira bwo kwerekana aho byifuza ko amafaranga bigurizwa ashorwa.

Ni ikifuzo kandi kimaze iminsi kigarukwaho n’abayobozi batandukanye b’Afurika bavuga ko aho ibintu bigeze muri rusange ku isi hose ari ngombwa ko ibihugu by’Afurika ari byo byihitiramo abafatanyabikorwa babyo n’ibyo byumva ko bikwiye gushorwamo amafaranga bigurizwa cyangwa bihabwamo inkunga.

- Advertisement -

Iyi myumvire abahanga mu bukungu bw’Afurika bavuga ko ari yo yatuma ishoramari rikorerwa muri Afurika ritanga umusaruro.

Inama izabera muri Kenya izitabirwa n’Abakuru b’ibihugu ndetse n’ubuyobozi bwa Banki y’Isi.

Muri rusange izaganirirwamo uko imishinga y’amajyambere y’ibihugu bya Afurika yatezwa imbere binyuze mu guhabwa inguzanyo izatangwa n’ikigega kitwa International Development Agency, IDA.

Imishinga Banki y’isi isanzwe ishyiramo amafaranga ni irebana no kubakira abagore n’urubyiruko ubushobozi, kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, imikorere inoze y’inzego.

Zimwe mu mpinduka ziri kuboneka mu isi ku rwego rw’ubukungu ni izamuka ry’ubukungu bukomeye bw’Ubushinwa.

Ubushinwa bwatangije Banki ikomeye ihuriwemo n’ibihugu biherutse kwihuza nabwo bikora icyo bise BRICS.

Ni Banki ifite ikicaro muri Brazil, ikaba yitwa New Development Bank.

Ibi hamwe n’ibindi biri mu biri gutuma ibihugu by’Afurika byifuza ko habaho ivugurura mu mikoranire yari isanzwe hagati ya Banki y’isi n’ibihugu iguriza, naho bitabaye ibyo ibyo bihugu bishobora gushaka abandi byakorana nabo.

Isi y’uyu iri guhinduka muri byose kandi vuba.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version